Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Inkuru y’incamugongo:Hamadi katauti na Gangi Hategekimana bitabye Imana

Ndikumana Hamad Katouti wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yapfuye urupfu rutunguranye.

Uyu mutoza urupfu rwe rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 15 Ugushyingo 2017,aho kugeza ubu icyamwishe kitaramenyekana.

JPEG - 62.9 kb
Ndikumana Hamad Katauti wari umutoza wungirije wa Rayon Sports

Gusa amakuru avuga ko ku munsi w’ejo yari yakoresheje imyitozo muri Rayon Sports.Andi makuru avuga ko ahagana saa ine z’ijoro yumvise atameze neza ajya kugura ibinini aranywa ariko biza kurangira yitabye Imana.

Gakwaya Olivier umuyobozi wa Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko aya makuru ariyo ariko nawe ataramenya icyamwishe icyakora nawe ngo aracyashaka amakuru y’icyamuhitanye.

Katauti yabaye myugariro w’Amavubi na Kapiteni wayo igihe kitari gito, yakiniye amakipe nka Rayon Sports, Anderlecht, Mechelen na Gent zo mu Bubirigi n’amakipe nka Nea Salamina, Anorthosis Famagusta, Omonia, Limassol na Peyias FC zo muri Cyprus mbere yo gutaha mu Rwanda mu 2012 akanakinira ikipe ya Espoir FC mbere yo gutangira gutoza.

Aya ahuriranye n’ay’urupfu rwa Hategekimana Bonaventure bakunze kwita Ganjyi.Uyu we akaba yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kabutare byumvikane ko we yazize uburwayi dore ko mushiki we yatangaje ko yari arembye aho yari arwariye mu cyumba cya wenyine.

JPEG - 97.9 kb
Hategikimana Gangi wari urwaye igihe kirekire

Gangi yakiniye amakipe menshi yahono mu Rwanda ndetse akaba yarakiniye amakipe yose twavuga ko akomeye ndetse agakinira ikipe y’igihugu hano mu Rwanda yagiye ayafasha kugera kuri byinshi.

Yakiniye amakipe nka APR Fc, Yayon Sports, Kiyovu Fc, ATRACO Fc. Hategekimana Bonaventure kandi yakiniye Marines, Espoir, Muhanga, Etincelles, ndetse akaba atabarutse yari yarasezeye mu mupira w’amaguru.

Katauti,Gangi biyongereye kuri Patrick Mafisango nawe wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda nawe wapfuye mu myaka yashize azize impanuka.Ibi bikaba bikomeje gutuma abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bibaza iby’iyi sanganya ikomeje kwibasira abari abakinnyi bakomeye ba Amavubi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

DIVINE - 18/11/2017 saa 04:11

BIRABABAJEIMANAIBAHEIRUKARIDASHIRA
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 15/11/2017 saa 11:39

urupfu ninzira yatwese ariko ururutwaye katauti rurambabaje birenze cyane cyane .ndihanganisha umuryango wa nyakwigendera katauti nu wa nyakwigendera gangi.N.B.ntagushidikanya azize amarozi
Kanda hano umusubize

- 15/11/2017 saa 10:40

Imana ibakire mubwami bwayo
Kanda hano umusubize

- 15/11/2017 saa 09:54

Imana ibahe iruhuko ridashyira,baruhukire mumahoro.
Kanda hano umusubize

mugabo albert - 15/11/2017 saa 05:47

katauti imana umuhe irihuko ridashira maze imyiyereke iteka aruhukire mumahoro kuko ntawakwirengagiza uruhare yagize muguteza imbere ruhago nyarwanda byumwihariko national team agiye twari tukimukeneye.
Kanda hano umusubize

fils - 15/11/2017 saa 04:59

birababaje kdi biteye agahinda kubakunzi b'umupira w'amaguru nabanyarwanda muri rusange IMANA ibahe iruhuko mubayo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X