Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Babiri ku rugamba niyo nyito yatangiye gukoreshwa muri Urban Boyz

Batatu ku rugamba niyo nyito yahabwaga Urban Boys Safi akibarizwa muri iri tsinda.Gusa kuri ubu Humble Jizzo yatangiye guca undi muvuno atangaza ko ari babiri ku rugamba.


Nyuma y’aho Niyibikora Safi umwe mu basore batatu bari bagize itsinda rya Urban Boyz atangarije ko avuye muri iri tsinda ku mugaragaro ndetse agahita atangira kuririmba ku giti cye, Humble Jizzo umwe mu basore babiri basigaye muri Urban Boyz yagaragaje uko iri tsinda rigiye kuba ryubakitse nyuma y’icyuho cya Madiba.

Humble Jizzo abinyujije kuri Instagram yatangaje ko kuri ubu itsinda rya Urbna boyz rigiye gukora rigizwe n’abasore babiri, ibi bikuraho urujijo rw’abahwihwisaga ko haba hagiye kongerwamo undi muhanzi usimbura Safi.

Humble Jizzo yagize ati”Ikintu gishya, babiri ku rugamba.”

Aya ni amagambo ya Humble Jizzo ahishura ko we na Nizzo biteguye kwiyemeza izina Urban Boyz bakaritereza ibicu bagacinya akadiho banaca agafaranga ari nako bashimisha abakunzi babo bababaye hafi kuva kera kugeza ubu bakibari inyuma.

Safi watangaje ko avuye muri Urban Boyz bidatinze agahita asohora indirimbo yakoranye na Meddy nyuma yo kuva muri Urban Boyz hakurikiyeho kumeneka kw’amabanga menshi yari hagati ye na Nizzo ndetse hanahishurwa ko aba basore bombi batajyaga imbizi bahoraga bashondana banarwana.

JPEG - 30 kb
Safi aherutse kurongora Judith
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bizimana jean - 17/11/2017 saa 12:18

iyo yaba igeze mumarembera kuko safi yariyihariye 50%muri iyi groupe,
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 10:10

Uwari abagize yagiye reka tuzarebe ibyanyu
Kanda hano umusubize

FELIXE - 17/11/2017 saa 04:40

Nibareke gusakumusimbura turebe ico bazimarira.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X