Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Tour du Rwanda:Areruya Joseph niwe watsinze agace ka Rubavu -Musanze

Irushanwa rya Tour du Rwanda ryakomeje kuri uyu wa Gatatu taliki 15 Ugushyingo 2017.Kuri iyi nshuro Areruya Joseph niwe wegukanye agace ka Rubavu-Musanze.

JPEG - 165.1 kb
Aleluya Joseph niwe wasize abandi mu gace ka Rubavu Musanze

Aka gace karanzwe no kuba abakinnyi bose bagiye bagendera mu gikundi kimwe begeranye kuburyo byanagoye Joseph gucomoka muri bagenzi be,icyakora bitewe n’uburambe afite byamuhesheje kubereka igihandure.

Ku munsi w’ejo hashize Umusore w’umusuwisi Simon Pelaud,niwe wari wegukanye agace ka Kigali-Huye yanikiye bagenzi be,byanamuhesheje kwambara umwenda w’umuhondo yari yatse Jean Bosco wari wawambitswe ubwo yegukanaga agace ka Prologue mu mujyi wa Kigali.

Kugeza n’ubu Pelaud niwe ucyambaye umwenda w’umuhondo nyuma y’uko Aleluya Joseph yananiwe gukuramo intera y’umunota akimusiga.

Batanu ba mbere kuri aka gace ka Rubavu – Musanze
1. Areruya Joseph (Dimension Data)
2. Edwin Ávila Vanegas (Team Illuminate)
3. Ukiniwabo Jean Paul (Team Rwanda)
4. Pellaud Simon (Team Illuminate)
5. Eyob Metkel (Dimension Data)

Kuri uyu wa kane abakinnyi bazahaguruka mu mujyi wa Musanze berekeza mu karere ka Nyamata.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

david - 16/11/2017 saa 01:48

mwagiye mushyiraho amafoto menshi tukirebera? nta muntu ufata amafoto muri tour du Rwanda 2017 mufite??
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X