Monaco cosmetics

Imbuto Kendrick Lamar yabibye akomeje kugenda ayisaruraho

Kendrick Lamar komeje kuba icyitegererezo ku bahanzi batandukanye by’umwihariko abakizamuka nyuma y’uko ibinyamakuru bitandukanye bitangiye kwifashisha izina rye mu kugaragaza ibikorwa bikomeye akora.


Kendrick Lamar ni umwe mu bahanzi bitwara neza mu muziki cyane mu njyana ya Hip Hop muri iki gihe bikaba ari nabyo byatumye kuri ubu uyu muhanzi ari gushimirwa na benshi nyuma yo kwamamara cyane.

Uyu muhanzi ubu yashyizwe ku gifuniko cy’ikinyamakuru cyandika ku bukungu cya Forbes Magazine, iki kinyamakuru kiramukoresha ku gifuniko cyacyo nk’umuhanzi wakoze ibikorwa by’indashyikirwa atarageza ku myaka 30 y’amavuko.

Uyu muraperi uhagaze neza bitewe na Album ye yise ‘Damn’ ari kumwe n’umuraperikazi Cardi B nawe umaze igihe ayoboye urutonde rwa Billboard 100 Chart bazagaragara bavuga byinshi bitandukanye mu numero itaha y’ikinyamakuru Forbes Magazine kizasohoka ku wa 12 Ukuboza 2017.

Uru ni urutonde rw’abandi bahanzi basohotse ku gifuniko cya Forbes Magazine kubera ibikorwa byabo.

Lil Uzi Vert (23)
SZA (28)
Young M.A. (25)
Travis Scott (26)
Young Thug (26)
Migos (Takeoff – 23, Offset – 26, and Quavo – 26)
H.E.R. (20)
Khalid (19)
Mike Posner (29)
Bebe Rexha (28)
producer WondaGurl (21)
Beyoncé choreographer JaQuel Knight (28)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X