Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ishyingurwa rya Katauti Ndikumana ryaranzwe n’amarira y’urudaca

Byari amarira gusa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 15 Ugushyingo 2017,ubwo Ndikumana Hamad Katauti yasezeweho bwanyuma mu rugo iwe i Nyamirambo mu murenge wa Nyakabanda.


Abantu batandukanye barimo abakunzi b’umupira w’amaguru,inshuti,abaturanyi baranzwe n’agahinda gakomeye ubwo hashyingurwaga Katauti witabye Imana kuri uyu munsi.Gusa by’umwihariko umubyeyi w’uyu nyakwigendera amarira yisukiranyaga ku bw’agahinda kamusaze.

JPEG - 164.4 kb
Umubyeyi wa Katauti yananiwe kwihangana ararira

JPEG - 34.9 kb
Umurambo wa nyakwigendera ubwo wajyanwaga ku musigiti

Mbere y’uko Ndikumana ashyingurwa, umurambo we wogerejwe ku bitaro bya Rwampara, ahita ajyanwa iwe mu Murenge wa Nyakabanda munsi ya Stade y’i Nyamirambo kugira ngo n’abavandimwe n’inshuti bawusezere.

yaje gushyingurwa mu irimbi rya Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 15.





Urupfu rwa Katauti rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 15 Ugushyingo 2017,aho kugeza ubu icyamwishe kitaramenyekana.

Byavuzwe ko ahagana saa ine z’ijoro yumvise atameze neza ajya kugura ibinini aranywa ariko biza kurangira yitabye Imana,gusa mbere yaho yari yakoresheje imyitozo abakinnyi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fidele - 19/11/2017 saa 01:20

ferwafa yakosheje pee. gusa Hamadi axahora mu mitima y'aba sportive kd IMANA imwakire mu bayo
Kanda hano umusubize

Tumusime - 17/11/2017 saa 16:00

ahhh abasenga basengere ikipe nahoubundi birakomeyetu kd se karekeziwe bite?
Kanda hano umusubize

Tumusime - 17/11/2017 saa 15:57

ahhh abasenga basengere ikipe nahoubundi birakomeyetu kd se karekeziwe bite?
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 18:37

Imana imwakire peee urupfu rwe rwambabaje cyanee
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 18:36

Imana imwakire peee urupfu rwe rwambabaje cyanee
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 16:41

IMANA IRIBUKA IMIRIMOYUMUCYIRANTUSWI NIZIGERA YIBAGIRWA NYAKWIRYENDERA ABASIGAYE DUSENGANE UMWETE TUDACOGORANIBWOTUZARWORORERWA UZIMANA NAYIKOMEREHO NKASADURAKA NAMESHAKE NAMBEDE
Kanda hano umusubize

NINDAGIJIMANA RWINKWAVU - 16/11/2017 saa 16:22

GATAWUTI ARAMBAJE NAKUNDIBYAGENDA IMANA IMUHE IRUKO RIDASHIRA UMUCYINYIWESENIYERYERE IMANA ABANYARWANDA MWIHANGANE NUMUJYANGOWE NAGE AHOMBISOMEYE AMARIRA ARIGUTEMBA
Kanda hano umusubize

Byiringiro sostene - 16/11/2017 saa 16:08

Yooo nimwigendere Imana ibakire mu bayo
Kanda hano umusubize

Byiringiro sostene - 16/11/2017 saa 16:04

Yoooo tubuze abagabo bakoze ibikorwa bikomeye byateje ruhago yacu imbere.kubyakira biragoye Imana ibakire mu bayo!!!!
Kanda hano umusubize

Hamisi - 16/11/2017 saa 15:33

Katauti wacu wee!baraguhaye!uwaguhaye Imana imugenderere.
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 14:48

imana ikomeze abasigaye
Kanda hano umusubize

habimana2017 - 16/11/2017 saa 10:28

Nge nababajwe nuko FERWAFA itahaye agaciro abatabarutse, uyu muco wadutse wubudahambana dukwiye kuwureka. Umuturanyi wawe iyo ababaye nawe wakagombye kubabarana nawe. Yakwishima, ukishimana nawe. Nigute abandi baba bari kukiriyo abandi bakina baseka reka sinakubwira. Ikigeretseho mugakinira hafi yaho bari gukura ikiriyo. Nzongera kureba umupira wo murwanda degaulle atakiri prezida wa ferwafa kuko ni umunyamabara
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 10:14

imana imwakire tweseniyonzira mamawe yihangane, turimwisidufashe igihemuntambara.eregamwisisiwacu,,imana imushyiremugituzacyaburahamu.
Kanda hano umusubize

gatera joseph - 16/11/2017 saa 07:29

KATAUTI yatubabaje twese.Yaritanze cyane mu mupira w'amaguru.Niba apfuye yakoraga ibyo imana idusaba,nta kabuza azazuka ku munsi wa nyuma,abone ubuzima bw'iteka nkuko YESU yavuze muli Yohana 6:40.Aho kwibera mu byisi gusa,tujye dushaka imana tukiriho,kugirango izatuzure kuli uwo munsi.Ntabwo tuba twitabye imana iyo dupfuye.Tujya mu gitaka.Soma uko imana yabwiye ADAMU ku byerekeye gupfa muli Intangiriro 3:19.Ntabwo yamubwiye ngo nupfa uzanyitaba.Abantu bibera mu byisi gusa,ntabwo bazazuka (Abagalatia 6:8).
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA - 16/11/2017 saa 04:45

NSHIMIYIMANA RUBAVU.twifatanyije nu ryango wanyakwigendera imana imwakire mubayo!
Kanda hano umusubize

NSHIMIYIMANA - 16/11/2017 saa 04:39

NSHIMIYIMANA RUBAVU.twifatanyije nu ryango wanyakwigendera imana imwakire mubayo!
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 02:54

Imana Imwakire Mubayo abakigiyemo bakomeze kwihangana
Kanda hano umusubize

- 16/11/2017 saa 02:26

Imana Imwakire Mu Bayo Umuryango We Ugire Kwihangana N 'abakunzi Ba Ruhago Bose.
Kanda hano umusubize

Habineza Alphonse - 15/11/2017 saa 18:01

Imana imuhe kuruhukira mu bwami bwayo,Urwanda rubuze intwari.gusa twifatanije n'umuryango we muri ako kababaro.
Kanda hano umusubize

anicet - 15/11/2017 saa 17:19

Umuryangowewihangane nawe,imanaianaimwakiremubayo.
Kanda hano umusubize

Muhamed Raahmu - 16/11/2017 saa 04:22

nanjye ndababaye gus nukwihangana nanjye ubu ahondi ndikurira !
Kanda hano umusubize

WOW - 16/11/2017 saa 07:14

ALLAH AMWAKIRE
Kanda hano umusubize

Cyuzuz Hosian - 19/11/2017 saa 01:06

Kataut Imana Imuhe Iruhuko Ridashira Umumuryangowe Nawo Ukomeze Gukomerera Murinyagasani.
Kanda hano umusubize

Cyuzuz Hosian - 19/11/2017 saa 01:09

Kataut Imana Imuhe Iruhuko Ridashira Umumuryangowe Nawo Ukomeze Gukomerera Murinyagasani.
Kanda hano umusubize

NGARUYURWNDA - 15/11/2017 saa 17:07

URUPFU RWABABA BESHI MUBAKUNZI BARUHAGO INAHA NYAGATARE GATUNDA NYAMIREMBE KIRINDIMURE IMANA IMUHE IRUKO RIDASHIRA ABASIGAYE BAKOMEZEKWIHANGANA.
Kanda hano umusubize

ani - 18/11/2017 saa 17:08

Katawuti.yatubabaje.ariko.imana.imwakiremubayo
Kanda hano umusubize

- 15/11/2017 saa 16:36

imana imwakire mubayo
Kanda hano umusubize

Innocent - 17/11/2017 saa 03:17

Polisi isuzume ipfu ziri muri Reyo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X