Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

CHAN:Amavubi yahuriye mu gakangara kamwe na Uganda Cranes

Mu mikino yo gushaka tike yo gukina irushanwa rya CHAN Uganda Cranes yari yasezereye Amavubi.Nyuma y’uko u Rwanda rwongeye guhabwa amahirwe yo guhura na Ethiopia rukayisezerera rwongeye gushyirwa mu itsinda rimwe na Uganda muri iri rushanwa.

Inama yahuje abashinzwe gutegura irushanwa rya CHAN 2018 izabera muri Maroc yabaye kuri uyu wa Gatatu yemeje uburyo tombora izakorwamo maze igabanya amakipe 16 azitabira iri rushanwa mu dukangara tune, mbere y’uko umuhango nyir’izina uba kuwa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2018 i Rabat muri Maroc.

U Rwanda rwisanze mu gakangara ka kane hamwe na Uganda yari yarusezereye mbere y’uko rubonera andi mahirwe kuri Ethiopia, Sudani na yo yo muri aka karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo hagati ndetse na Congo Brazzaville yakuyemo Congo Kinshasa ifite irushanwa riheruka.

Maroc izakira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatanu guhera tariki ya 13 Mutarama kugeza ku ya 4 Gashyantare 2018 mu mijyi ya Casablanca (itsinda A), Marrakech (itsinda B), Tangier (Itsinda C) na Agadir (Itsinda D).

Uburyo amakipe yagabanyijwe mu dukangara tune hakurikijwe uburyo yagiye yitwara mu nshuro enye ziheruka iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo ryabayemo .

U Rwanda ruzitabira CHAN ku nshuro ya gatatu rwarananiwe kurenga amatsinda mu 2009, rukagarukira muri 1/4 mu 2016 ruri kumwe na Uganda, Congo na Sudani mu gakangara ka kane.

Uburyo amakipe yagabanyijwe mu dukangara

Agakangara ka 1: Morocco (host), Angola, Cote d’Ivoire, Libya
Agakangara ka 2: Cameroon, Guinea, Nigeria, Zambia
Agakangara ka 3: Congo, Uganda, Rwanda, Sudan
Agakangara ka 4: Burkina Faso, Equatorial Guinea, Mauritania, Namibia

Umukino ufungura irushanwa uzabera kuri stade Mohamed V i Casablanca, iyi iheruka kuberaho umukino wo kwishyura wa CAF Champions League 2017.

Libya yegukanye igikombe mu 2014 niyo kipe ifite igikombe izitabira iri rushanwa ritaha mu zabitwaye zose dore Congo Kinshasa ifite bibiri birimo n’igiheruka yakuye i Kigali yasezerewe na Congo Brazzaville mu majonjora naho Tunisia yatwaye icya 2011 ntiyigeze yitabira gushaka itike uyu mwaka.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/11/2017 saa 15:07

nabahe bakinnyi umutoza yagamagaye
Kanda hano umusubize

PATIENCE - 20/11/2017 saa 15:53

IZI KIPE TWATOMBOYE NTIZOROSHYE
Kanda hano umusubize

@PapaMado - 19/11/2017 saa 07:56

Mutumare amatsiko rwose hamwe urasangango turi mwitsinda rimwe na Libye na Nigeria none hano mutubwiyeko turikumwe na Congo na Ouganda ubwo turafata ibihe tureke iki????
Kanda hano umusubize

Gaga - 18/11/2017 saa 14:47

ahaaaaaaaaa , none se ko mu bindi binyamakuru bari kuvuga ko u Rwanda rwagiye mw'itsinda rimwe na Nigeria ubwo turemere ibihe tureke ibihe ra !
Kanda hano umusubize

- 17/11/2017 saa 17:10

nabanyarwanda turishimye cyane kubera amavubi twongeyekuyabona mukibuga akina
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X