Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Umuhanzi Peace Jolis yatangaje impamvu yasaga n’uwiheje muri muzika

Umuhanzi Peace,ni umwe mu basore bafite ijwi ryiza ndetse banafite intumbero.Mu gihe ibihangano bye byasaga n’ibyakendereye yongeye kugaruka mu itangazamakuru anavuga ibyo yari ahugiyemo birimo no kunonosora ibihangano bye.

Peace Jolis uheruka gushyira hanze amashusho y’indirimbo “Uko Nagukunze” yatangajeko Studio yamufashaga ya “Future Records” ihugiye mu mishanga yayo nawe ari mu bikorwa bye.

Mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo uyu muhanzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yari imaze umwaka iri hanze yitwa “Uko Nagukunze”.

Kuba ashyize hanze ayo mashusho haciyemo igihe kinini ngo ni uko iyi ndirimbo ye itazigera isaza bitewe n’ubutumwa buyikubiyemo.


Ku bijyanye na Studio isanzwe imufasha ya “Future Records” Peace yatangaje ko ubu ibikorwa byabo ntaho bihuriye, ngo buri umwe ahugiye mu mishanga ye.

Yagize ati “Future Records ihugiye mu bikorwa byayo nanjye ndi mu byanjye biteza imbere muzika yanjye.”

Peace ntabwo yigeze atangaza niba hari indi nzu itunganya muzika yaba azerekezamo, gusa yemeje ko ari gukora ibihangano bye bishya agamije gukomeza guhereza abafana be umuzika mwiza.

Uyu muhanzi n’ubwo benshi bamubonamo impano ikomeye ngo haba mu muryango we cyangwa ahandi nta wundi muntu wamukurikije cyangwa yakurikije.

Peace watangiye muzika mu mwaka wa 2009 yagiye amenyekana mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Nakoze Iki’ ari nayo yahereyeho, ‘Mpamagara’, ’Beautiful’ yakoranye na Alpha Rwirangira n’izindi nyinshi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Men - 18/11/2017 saa 09:53

OK! Ar G dushaka Kamakura twin
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X