Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Tour du Rwanda:Areruya Joseph yigaruriye umwenda w’umuhondo

Kuri uyu munsi taliki 16 Ugushyingo 2017 muri Tour du Rwanda,mu gace ka Rubavu Nyamata,umusore w’umunyarwanda Areruya Joseph yabashije kwigarurira umwenda w’umuhondo nyuma yo kuyambura Simon Pelaud wari warawambaye.

JPEG - 56.4 kb
Areruya Joseph yambuye Simon Pellaud umwenda w’umuhondo

Gusa n’ubwo bimeze gutyo Areruya Joseph akaba yegukanye uyu mwenda ntiyabashije kwegukana iyi etape kuko yaje kumwanya wa kabiri akurikiye Eyob Metkel waje ku mwanya wa mbere ariko bikaba byabaye ku bwumvikane bwaba bombi.

Kugeza ubu Areruya Joseph ari gusiga wa munyamerika umunota n’amasegonda 33 (1’33”)

Bivuze ko umwambaro w’umuhondo uhabwa umukinnyi wa mbere mu irushanwa kuri ubu uhabwa umunyarwanda Areruya Joseph kuko akuyemo ibihe byose yari yarasizwe na Simon Pellau wo muri Amerika mu ikipe ya Illuminati.

Batanu ba mbere

1. Eyob Metkel: 2:52’54”
2. Areruya Joseph: 2:52’54”
3. Nsengimana Jean Bosco: 2:53’23”
4. Kangangi Suleiman: 2:53’49”
5. Byukusenge Patrick: 2:55:09”

Ku munsi w’ejo kuwa gatanu taliki 17 Ugushyingo 2017 abakinnyi bazahaguruka i Nyamata berekeza mu i Rwamagana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/11/2017 saa 11:55

Turamwemera2?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X