Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Zari yatangiye gufasha inkumi kwigobotora uduhendabana abagabo bashukisha abagore

Umunyamideli akaba umucuruzi rurangiranwa muri Afurika y’Epfo, Zari The Lady Boss yagiriye inama abantu bose ariko cyane cyane abakobwa bashidurwa n’ibintu bakirengagiza y’uko imbere hari ibindi byiza.


Uyu mugore ubana n’umuhanzi Diamond Platnumz mu buryo butemewe n’amategeko, ashyirwa ku rutonde rw’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga azwiho gushyira buri kantu kose akoze.

Mu nyandiko nyinshi akunze gushyira ahabona yibanda ku gusubiza icyizere urubyiruko, benshi bamuvuga neza nk’uwo umuntu yakwigiraho ubundi buzima bushya abandi bakamufata nk’umugore uba ashaka kwamamaza ibyo akora.

JPEG - 47.7 kb
Ubu urukundo ni rwose mu rugo rwa Diamond nyuma y’uko mu minsi ishize umuriro wagurumanaga

Zari azwi nk’umugore urwanira ishyaka umuryango we; afite abana batanu barimo batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Ssemwanga ndetse n’abandi babiri yabyaranye na Diamond babana kuri ubu.Ni inshingano zikomeye kuri we ariko avuga ko abasha guhuza ubucuruzi bwe no kwita ku rubyaro.

N’ubwo byagiye bivugwa ko yaba atabanye neza n’umugabo we kenshi wisanga hari abakobwa runaka bavuga ko yateye inda yewe bamwe akageraho akanabemera,Zari ntahwema kwerekana ko afite umunezo mu rugo rwe rumaze hafi imyaka ine arushinze.

Kuba ari umugore uhanzwe ijisho na benshi bashobora no kumufatiraho bitewe n’ibyo yanyuzemo hari na benshi abera urugero rw’uburyo abashaka kwigobotera mu bibazo by’inzitizi biba byugarije urugo rwe, mu butumwa yasabye abakobwa gukurikira indoto zabo aho kwihutira ibyo bahabwa n’abo bita ‘abaterankunga’

“Ibagirwa abo bagabo bakuze bitwa ‘Abaterankunga’. Ubaka ejo heza hazaza n’umusore muto ufite icyerekezo ukuri inyuma. Ashobora kuba ari umukene uyu munsi ariko ntazaba umukene ibihe byose. Ubaka ubutunzi n’umugabo wawe bwite. Abo baterankunga bazaguhundagazaho impano, ibyorezo n’ibibi byose.

Ntuzapfire ibintu, ibyiza biri imbere. Abenshi bishwe na SIDA kubera iPhone 4, ntago bari baziko tuzagira na za iPhone 7. Abaterankunga bazakwangiriza imyaka y’ubuto bwawe maze uzabure amahirwe yo kubana n’umugabo wari buzatume witwa Madamme Kanaka.”Ubutumwa bwa Zari yageneye abakobwa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ufitingabire - 27/11/2017 saa 10:11

birasekej kandi biranababaj, zari nimba koko ar inama byaba ari byiza
Kanda hano umusubize

José - 24/11/2017 saa 04:44

nta nama yangira
Kanda hano umusubize

José - 24/11/2017 saa 04:43

zari arajyira abantu inama we ari uwuhe we ko yataye umugabo akajya kwa Diamond natubabarire
Kanda hano umusubize

ALINE - 23/11/2017 saa 11:06

good mother ZALI.
Kanda hano umusubize

ALINE - 23/11/2017 saa 11:05

good mother ZALI.
Kanda hano umusubize

ALINE - 23/11/2017 saa 11:01

Zali ndamukunze nanjye birushijeho araruta benshi,inama ze zirimo ubwenge,kdi rero ntago dukwiye kumubarira mubyo kwa ssemwanga nuburyo batandukanye n'Imana ntibimubaraho yabimubabariye atarabikora,thanks a lot to you God bless u lovely mother.
Kanda hano umusubize

- 23/11/2017 saa 04:43

Haaaa zari weho kuvugwako abagabo barenga 3 wigeze kubana nabo aho hose washaka iki?kutagumanye na ivan???
Kanda hano umusubize

umubyeyi - 21/11/2017 saa 06:01

urakoze Zari uri imfura
Kanda hano umusubize

- 18/11/2017 saa 15:47

yagizeneza
Kanda hano umusubize

Asman Superman. - 18/11/2017 saa 14:35

Uwo Mugore Kabisa Nanje Ndamwemera Kukungene Atahema Kugira Inama Abari Benshi Mubibazo Bibugarije. Murakoze!
Kanda hano umusubize

aimable rukundo - 18/11/2017 saa 09:57

Ibyo uno muvandimwe abwira abana babakobwa ni ukuri kuko bakwiye kugirwa inama barimo barashukishw indonke idafite icyo ibamariye
Kanda hano umusubize

gatera - 17/11/2017 saa 13:17

Zari is not in the right place to advise young girls.Examples zigisha kurusha amagambo.Kuko nawe yataye nyakwigendera Ssemwaga,asanga Diamond kandi bombi nta numwe bateye igikumwe.Yali akwiye gusaba imbabazi imana kubera ko ibyo yakoze ni ubusambanyi.Akamenya kandi ko abasambanyi batazaba mu bwami bw'imana nkuko bible ivuga.Bibabaza imana cyane kubona abantu bakora ibyo itubuza.Ntabwo bazi ko yashyizeho umunsi w'imperuka.Kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.Izabigenza nkuko yabikoze ku gihe cya Nowa,ubwo yicaga abantu bose bali batuye isi,igasigaza abantu 8 bonyine bayumviraga.
Kanda hano umusubize

victor - 17/11/2017 saa 04:33

Zari ndushijeho kumukunda kubera impanuro nziza aba aha urubyiruko
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X