Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hakomejwe kwibazwa niba koko Safi yasimburwa muri Urban Boyz

Mu biganiro bitandukanye Nizzo wamenyekanye nka Kaboss ndetse na mugenzi we Humble G bakomeje kugirana n’itangazamakuru bavuze ko bakomeje kureba niba ari ngombwa ko Safi asimbuzwa cyangwa atari ngombwa .

Umuhanzi Humble G abisobanura yashimangiye ko kuba Safi yarasezeye mu itsinda bitavuga ko Urban Boys ihagaritse gukora abigereranya nko kuba umukozi yasezera mu kigo runaka bitavuga ikigo gihagarara gukora.

Yagize ati “Safi namufata nk’umukozi wacu cyangwa umukozi w’ikigo wakoraga neza wafashe umwanzuro wo gusezera. Nitubona ko mu mwanya we hakenewemo umusimbura cyangwa twakomeza turi babiri tuzabireba kuko turi abantu b’abagabo turumva kandi turatekereza”.

ubu bazakomeza ari babiri na byo Humble G yavuze ko bazicara bakabiganiraho. Aho Urban Boys yiyeyemeje kuzagera kuva yatangira, Humble G yavuze ko biyemeje kuzahagera babikesha gukomeza gukora cyane.

Uzwi nka 2 Pac wafashije iri tsinda ubwo ryari rikiba mu karere ka Huye yavuze ko ugushondana hagati ya Safi na Nizzo kwatumye Safi asezera kwahozeho na mbere ngo ariko yumva atari ibintu byari bikwiye kubatandukanya.

Nyuma y’uko Safi yasezeye mu itsinda rya Urban Boys biravugwa ko yaba arimo kubarizwa muri Label yitwa The Mane y’uzwi nka BadRama ibarizwamo umuhanzikazi Marina. Uyu muhanzi kandi akaba yaramaze gusohora indirimbo nshyashya arikumwe na Meddy yitwa “Got it” .

Mu mpera z’icyumweru cyatambutse ni bwo Nizzo na Humble G baganiriye n’itangazamakuru bakomeza bashimangira ko babonye ari ngombwa ko bazamusimbuza, ibi kandi ninyuma yuko havuzwe amakuru ko Safi yaba agiye gusimbuzwa Socila Mula , nyamara ibyo Social Mula bigaragara ko ntagahunda abifitiye kuko n’ubu ari gutegura indi ndirimbo nshyashya ari gukorera muri Touch Music hamwe na Producer Evydecks.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

manizido dig - 27/11/2017 saa 15:02

social arashoboye bro
Kanda hano umusubize

Blaise - 23/11/2017 saa 06:42

Bagomba kwiyunga
Kanda hano umusubize

umubyeyi - 21/11/2017 saa 05:51

mwiyunge ndumva kuba Safi arongoye bitamubuza inganzo.
Kanda hano umusubize

0726170069 - 22/11/2017 saa 17:06

bakangombawkiyunag.nicyogitekerezocyaryemurakoze
Kanda hano umusubize

adolphe - 20/11/2017 saa 16:55

ntago arukobyokangenze nukwiyuga
Kanda hano umusubize

chance umuhoza - 20/11/2017 saa 15:33

incyonziko urban boys ni abantu baba gabo bari bisoza neza
Kanda hano umusubize

Emmanuel Kwizera - 19/11/2017 saa 12:58

Safi ndamwemera.
Kanda hano umusubize

- 19/11/2017 saa 09:46

Uwomwana yarashoboye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X