Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

CHAN:Ese u Rwanda ruzigobotora Nigeria ku mukino wa mbere?

Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi yabonye tike ya CHAN isezereye Ethiopia,kuri ubu izahura na Nigeria ku mukino wa mbere isanzwe ari igihangange mu mupira w’amaguru.


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yisanze mu itsinda C hamwe n’ibihugu bya Libya, Nigeria na Equatorial Guinea, ni nyuma ya tombora ya CHAN 2018 imaze kubera i Rabat muri Maroc.

Ikipe y’igihugu ya Nigeria ni imwe mu makipe yitwaye neza mu irushanwa riheruka kubera i Kigali mu gihe Libya aricyo gihugu kizakina iri rushanwa ritaha cyaratwayeho igikombe cya CHAN mu 2014 ubwo yaberaga muri Afurika y’Epfo.

CHAN ya 2018 izabera muri Maroc kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza kuya 4 Gashyantare 2018 ntizaba irimo ibihugu nka Congo Kinshasa yatwaye iri rushanwa inshuro ebyiri (2009 na 2016) ndetse na Tunisia ifite igikombe cyo mu 2011.

Itsinda A rizakinira Casablanca: Maroc, Guinea, Sudan, na Maurtania.

Itsinda B rizakinira Marrakech: Cote d’Ivoire, Zambia, Uganda, Namibia.

Itsinda C rizakinira Tanger: Libya, U Rwanda, Nigeria na Equatorial Guinea.

Itsinda D rizakinira Agadir: Angola, Cameroun, Congo, Burkina Faso.

Ni ku nshuro ya gatatu Amavubi y’u Rwanda agiye kwitabira iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, aho mu 2011 u Rwanda rwananiwe kurenga amatsinda naho mu 2016 rusezererwa na Congo Kinshasa yegukanye irushanwa, muri 1/4.

Amavubi azakina umukino wa mbere wo mu itsinda ahura na Nigeria tariki ya 15 Mutarama, agaruke mu kibuga tariki ya 19 ahura na Equatorial Guinea mu gihe azasoreza imikino yo mu itsinda C kuri Libya bazahura tariki ya 23 Mutarama 2018.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mudacogora maurice - 21/11/2017 saa 14:48

Amavubi azabikora rwose
Kanda hano umusubize

tuyisenge emmy - 19/11/2017 saa 08:52

Gutsinda byo niyo ntego yacu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X