Monaco cosmetics

Miss World:Uko byari bimeze mu birori bitahiriye Miss Iradukunda-AMAFOTO

Miss iradukunda Elsa wari wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World ntiyahiriwe n’urugendo rwe muri iryo rushanwa kuko byarangiye nta gihembo na kimwe yegukanye.

JPEG - 33.4 kb
Manushi Chhillar wegukanye Miss World 2017

Ni irushanwa rimaze ibyumweru 3 ribera mu Bushinwa. Ba nyampinga 120 baturutse mu mpande z’isi yose nibo bahatanaga. Ni ku nshuro ya 2 u Rwanda rwahatanaga muri iri rushanwa. Miss Mutesi Jolly yari yahatanye murya 2016.

Ni ku nshuro ya 67 iri rushanwa ryari riri guhatanirwa. Ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017. Ryasorejwe mu Mujyi wa Sanya muri sale yitwa Sanya City Arena guhera saa moya n’igice z’ijoro ku masaha yo mu Bushinwa.

Uretse Manushi Chhillar wegukanye ikamba, umwanya wa kabiri wegukanywe na Miss Mexico naho umwanya wa 3 wegukanywa n’Ubwongereza.

Ba nyampinga b’ibihugu 5 babashije kugera mu cyiciro cyanyuma ni abakomoka mu Bufaransa, Ubwongereza, Ubuhinde, Mexico na Kenya.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Miss World 2012 , Yu Wenxia na Miss World 2007, Zhang Zilin. Miss World 2016 Stephanie Del Valle, niwe wambitse ikamba Manushi Chhillar.

Ibihugu 10 byaje mu myanya 10 ya mbere ni: Indonesia, Uburusiya, Ubwongereza, Korea, Jamaica, Mexico, Afurika y’Epfo Ubuhinde, Kenya n’Ubufaransa.

Ubwo yerekezaga muri Miss World 2017, Miss Elsa yari yatangaje ko agiye mu irushanwa yiteguye guhagararira igihugu cye neza. Ntibyamuhiriye kuko ntiyaje no muri 40 ba mbere.



Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

filmino adolph - 20/11/2017 saa 17:05

ntukwihagana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X