Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kugumana umwenda w’umuhondo byahesheje Areruya Joseph kwegukana Tour du Rwanda 2017

Areruya Joseph wakomeje kwanikira bagenzi be abasiga intera y’amasegonda arenga 30 byamuhesheje kwegukana umwenda w’umuhondo kugeza ubwo kuri icyi cyumweru taliki 19 Ugushyingo 2017 abakinnyi bose basoje kuzenguruka Kigali ntawe ushoboye kuwumwambura.

JPEG - 141.5 kb
Areruya Joseph wegukanye tour du Rwanda 2017

Areruya Joseph yegukanye iri sigamwa nyuma yo kwegukana uduce tubiri mu duce umunani twakinwe.Aka gace basorejeho akaba yakoresheje 2h58min13’

Aryegukanye kandi nyuma y’agace ka nyuma ka Tour de Rwanda 2017 kegukanywe na Ndayisenga Valens Umunyarwanda umaze kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya Kabiri.

Uwegukanye Tour du Rwanda: Areruya Joseph
Uwitwaye neza mu kuzamuka: Natnael Mebrahtom:
Umunyarwanda wa mbere: Areruya Joseph
Umunyafurika wa mbere: Areruya Joseph

Tour du Rwanda 2017 yari igizwe n’ibirometero 821 yageze mu ntara zose ; abasiganwa batangiriye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru gishize ; kuwa Mbere berekeza i Huye bahava bakina agace ka Nyanza-Rubavu ; bakurikizaho aka Rubavu-Musanze ; Musanze-Nyamata ; Nyamata- Rwamagana ; bakurikizaho Kayonza-Kigali, none hatahiwe Kigali- Kigali.



Areruya Joseph utwaye tour du Rwanda 2017,ni Umunyarwanda Areruya ukinira ikipe ya Dimension Data for Qubeka yo muri Afurika y’Epfo yegukanye isiganwa rizenguruka igihugu ryasorejwe mu mujyi wa Kigali.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X