Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Young Grace yamaze amatsiko abatazi inkomoko y’inyito yahaye Album agiye kumurika

Abayizera Grace ukunze gukoresha izina rya Young Grace mu muziki we,ari mu myiteguro yo kumurika album ikubiyemo indirimbo zigera kuri 20.Iyi album yayise 20 à 22.


Young Grace yaganiriye na Imirasire abazwa impamvu y’iyo nyito yitiriye album ye,maze asubiza ko ubwo yari ageze mu kigero cy’imyaka 20-22 aribwo yakoze ibikorwa bitandukanye kandi bikomeye bityo bituma yongera gutekereza kuri ibyo bihe.

Si ibyo gusa kuko ngo hari indirimbo yahaye iyo nyito iri kuri iyo album atashatse ko ijya hanze mu rwego rwo kurushaho kuryohereza abazabasha gutahana CD kuri uwo munsi nyirizina w’igitaramo.Hakazaba hariho n’izindi zirimo iyo aherutse gusohora yise Whisky ya Papa.

Abajijwe impamvu yahisemo gukorera iki gitaramo i Rubavu kandi bimenyerewe ko abahanzi bubatse amazina bakunze gukorera ibitaramo i Kigali,Grace yatangaje ko buri muntu agira amahitamo ye bityo we akaba yarahisemo ku ivuko.

Yagize ati"Buri muntu agira guhitamo kwe.Njyewe nahisemo i Rubavu kuko ninaho mvuka ikindi kandi hari n’abafana banjye benshi urumva ko ijya kurisha ihera ku rugo."

Uyu muhanzikazi avuga ko n’ubusanzwe afite gahunda yo kuzenguruka igihugu yiyereka abafana nyuma yo kumurika album ye.

Mu bahanzi batandukanye bazafasha,harimo umuraperi Bull Dog,Malina,Ama G The Black Ame Blueston ndetse n’itsinda rya The Same rimaze kubaka izina mu mujyi wa Rubavu n’abandi batandukanye.

Si mu gisata cy’umuziki gusa kizashyigikira Grace,Kuko n’abakinnyi ba filime na bamwe mu bakinnyi ba ruhago bafite amazina akomeye nabo bemeje ko batazacikwa n’iki gitaramo.

Kugeza ubu abakinnyi nka Yannick Mukunzi, Rwatubyaye Abdoul, Hakizimana Muhadjili, Kimenyi Yves n’abandi ni bamwe mu biyemeje kuzaba bari i Rubavu.

Young Grace aganira n’umunyamakuru yavuze ko kuri we imyiteguro imeze neza kandi ko no kuba abona bagenzi be bamushyigikiye biri kumuha imbaraga.Impamvu nyamukuru abatabarizwa mu muziki bazamushyigikira ngo n’uko nawe ajya yifatanya nabo mu bikorwa bitandukanye.

Aha yatanze ingero ko ajya akina na Filme(City Maid) ndetse n’umupira ngo akaba awukunda bikanatuma ajya kuwureba.

Tubibutse ko iki gitaramo kizabera muri Sunrise Hotel tariki 02 Ukuboza, 2017.Ku mafaranga yo kwinjira hakazaba hariho n’icyo kunywa.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Patrick ISIBO - 26/11/2017 saa 09:34

Courage Vraiment!I will be there.
Kanda hano umusubize

NSENGIMANA Darius - 25/11/2017 saa 13:45

Umva uwo mwana ndamwemera, gusa indirimbo ye yitwa ATAHAHE, niyo yatumye mukurira ingofero, kuba mugitaramo cye harimo Amag the Brack birushijeho kunshimisha kuko mubahanzi bo mu Rwanda nemera Amag hamwe na Youngrace umwana muto cyane.
Kanda hano umusubize

muhire gustave - 24/11/2017 saa 07:36

Nibyizape kumuganiwe ijya kurisha ihrakurugo nakure ajyejuru nange ndamwemera kabisa
Kanda hano umusubize

Leslee Kirtley - 21/11/2017 saa 21:40

Great delivery. Sound arguments. Keep up the amazing work. My page: [th-th.facebook.com/gorillaideas/->https://th-th.facebook.com/gorillaideas/]
Kanda hano umusubize

Augustin bazavuga emmanuel - 19/11/2017 saa 13:18

ndabona aribyiza kabisa ,kandi nkaba ne mera uya muhanzi kazi birenze kuko ajya akoro neze!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X