Monaco cosmetics

Muri Miss Africa University umutoniwase yitabiriye nta wemerewe kwambara Bikini

Mu irushanwa rya Miss Africa University Umutoniwase Linda yitabiriye,ntabwo byemewe ko hari uwaryitabiriye ugaragara mu mwenda wo kogana(Bikini) bitandukanye n’andi marushanwa y’ubwiza aho usanga buri wese uyarimo aba ategetswe kwambara uwo mwenda.

Umutoniwase Linda, igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2017 ubu ari muri Nigeria aho ari guhatanira ikamba rya "Miss University Africa".

JPEG - 40 kb
Umutoniwase Linda

Miss Linda yahagarutse i Kigali yerekeza i Lagos muri Nigeria, ku wa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017.

Yahasanze abandi ba Nyampinga barenga 50 baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Africa, kuri ubu bakaba bari mu mwiherero mbere yuko ku itariki ya 02 Ukuboza 2017, hatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss University Africa 2017.

Iryo rushanwa ry’ubwiza rya “Miss University Africa” ryatangiye mu mwaka wa 2010, ryaherukaga kwitabirwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2012. Miss Rwanda Mutesi Aurore niwe waryitabiriye.

Kuva ryatangira icyo rigamije ni uguteza imbere ubumwe bw’abanyeshuri bo muri Africa, guteza imbere umuco, uburezi, kongerera ubushobozi urubyiruko no guca imyambarire idakwiye mu banyeshuri no mu rubyiruko.



Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyonkuru - 22/11/2017 saa 09:28

kandi dukomeje kubashimira kubwitanjye mukomeje kutwereka bwo kutwegera.
Kanda hano umusubize

niyonkuru - 22/11/2017 saa 09:26

rwose bakomereze aho kuko uburere bwiza nibwo bukenewe..murakoze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X