Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gucikamo ibice kwa Urban Boyz Humble Gizo agiye kwerekeza muri USA

Umuhanzi Manzi James (Humble Gizo) usigaye muri Urban Boyz we na Nizzo gusa kuko Safi we yamaze gusohoka muri iri tsinda kuri ubu Humble agiye kwerekeza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu kwezi gutaha kw’Ukuboza uyu mwaka.


Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro kuri Radio 10 kugicamunsi cyo kuri uyu mbere yasobanuye byinshi byerekeranye n’akazi akora nyuma y’umuziki birimo ubucuruzi bumwinjiriza amafaranga atari make ndetse anatangaza ko nubwo ataba ari muziki bitabura ku mwinjiriza kuko nabyo abikora nk’umunyamwuga.

Uyu muhanzi wirinze kugira byinshi atangaza ku itsinda rya Urban Boyz kuko ngo yabisobanuye bihagije, umunyamakuru yamubajije ibijyanye n’uko yifashe mu rukundo n’umugore we Amy Blauman bitegura kwibaruka umwana w’umukobwa atangaza ko bameze neza ibyishimo ari byose.

Kubyerekeye amazina azita umwana we yasubije ko bynze bikunze izina ’Manzi’ ritaburamo aboneraho no gutangaza ko mu kwezi gutaha ntagihindutse tariki ya 18 ukuboza uyu mwaka bazerekeza muri Amerika kwitegura imfura yabo.

Yagize ati "Ubu tugiye gutangira kwitegura, Imana nidufasha umushinga wo kwibaruka kuko agomba kuzibarukira mu gihugu cy’iwabo bitewe n’uko yabyifuje ndetse akaba ari byo ashaka, nzamuherekeza kugira ngo mufashe muri ibyo bihe ikindi mu mazina ye azitwa Manzi ntirizaburamo."

Batangiye gukundana mu buryo buteruye mu mwaka wa 2015. Urukundo rugitangira kuvugwa hagati yabo babanje kubihakanira itangazamakuru nyuma baza kubyemera ndetse bombi bari baramaze kwemeranya kurushinga muri uyu mwaka wa 2017.

Ubusanzwe aba bombi byari biteganijwe ko ubukwe bwabo bwari kuba mu mpera z’uyu mwaka, ariko uyu muhanzi yahamije amakuru y’uko bitegura umwana w’umukobwa, ibyo bikaba byaratumye bahita bafata icyemezo cyo guhagarika indi myiteguro bakabanza gutegura uko umugore azibaruka ubukwe bwabo bukaba buteganijwe umwaka utaha.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

aime patrice - 27/11/2017 saa 11:52

ndababayekubabaritandukanyije gusa umble gizo wendamwifurizurugoruhire
Kanda hano umusubize

olivier MHz - 23/11/2017 saa 08:18

Good,my God bless u!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X