Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Safi Madiba yamaze gusinya imyaka 3 muri The Mane Label

Niyibikora Safi ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Safi Madiba wamaze kuva mw’itsinda rya Urban Boyz nyuma yo gusezera ku mugaragaro yasinyanye amasezerano y’imikoranire angana n’imyaka 3 na ‘The Mane Label’ , inzu itunganya muzika ya Mupenda Ramadhan.

Nyuma y’iminsi ibiri (2) gusa bitangajwe n’ umuyobozi wa The Mane Ltd , Mupenda Ramadhanko hari ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017, ninabwo Safi Madiba yahise asinyana amasezerano na The Mane Label.

Muri iki kiganiro hamuritswe kumugaragaro abahanzi bazafashwa na The Mane Label mu bikorwa byabo bya muzika aribo Safi washyize umukono ku masezerano y’imikoranire muri iki kiganiro na Marina umaze amezi ane atangiye gukorana n’iyi Label.

Kuri ubu ku buryo bwemewe n’amategeko Safi na Marina n’abahanzi babarizwa muri The Mane, bazajya bafashwa n’iyi label mu bikorwa byabo bya muzika birimo gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho , ku bategurira ibitaramo n’ibindi.

Muri iki kiganiro Safi yanahishuye ko ntacyo azishyuza Urban Boyz ku nyungu izakura mu ndirimbo bakoranye , ngo ubu agiye gutangira gukoresha izo batahuriyemo zirimo ‘Got it’,’Nyabarongo’,’Nyamijosi’,’She says yes’ n’izindi.

Nyuma yo gusezera muri Urban Boyz ubu Safi Madiba afite indirimbo yise Got It yafatanije na Meddy ubwo yakorwaga uyu Mugabo Mupenda akaba yaragaragaye ari kumwe na Safi Madiba bisa nkaho yari yatangiye kumwiyegereza ngo bazakorane nubwo we yari yabihakanye ariko birangiye bibaye impamo.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Damascen - 21/11/2017 saa 17:05

Safi n,umuhanga mukuririmba kuba agiye gukora wenyine ntacyo bizamuhinduraho bagenzibe bo barazima kuko safi niwe warugize arban boys murakoze.
Kanda hano umusubize

kax - 27/11/2017 saa 10:43

ahubwo nuko ariwe ukunda Wenda! naho siwe waruyigize pee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X