Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Ibigwi bya Katauti byagarutsweho na FIFA

Abantu benshi batandukanye bakomeje kunyeganyezwa n’urupfu rwa Ndikumana Katauti bitewe n’urupfu yapfuyemo rutunguranye.Ibi nibyo benshi barimo na Gianni Infantino bagarutseho ko uyu mugabo yari umunyabigwi.

Nyuma y’iminsi itandatu umutoza wungirije wa Rayon Sports Katauti amaze apfuye, Gianni Infantino yasabye FERWAFA kumugereza ku muryango wa Katauti buwihanganisha.

Bamwe mu banyarwanda bafata Katauti nk’intwari mu mupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko bimwe mu bigwi bikomeye ikipe y’igihugu yagize Katauti yabigezemo uruhare rukomeye, nk’igihe yajyaga mu irushanwa rya CAN.

Infantino yagize ati “Biteye agahinda kumva urupfu rwa Hamad Ndikumana wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga, wakiniye Amavubi imikino isaga 50 akanayafasha kubona itike yo kujya mu mikino y’igikombe cya Afurika (CAN) u Rwanda rwakinnye yabereye muri Tunisia mu 2004.”

Perezida wa FIFA yakomeje yibutsa ko Katauti mu buzima bwe bw’umupira nw’amaguru yakiniye amakipe atandukanye haba mu Rwanda, Tanzania, mu Burundi, mu Bubiligi ndetse no muri Cyprus, ari na ho yahereye yihanganisha umuryango we mu izina ry’abakunzi b’umupira w’amaguru bose.

Yongeye agira ati “Munyemerere, mu izina ry’umuryango w’umupira w’amaguru muri rusange no mu izina ryanjye bwite, mbihanganishe nanihanganisha umuryango w’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Katauti yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru kuva mu myaka (1990), yinjira muri Rayon Sports mu 1996, ayikinira kugeza mu 1999 aho yafatanyije na yo kwegukana igikombe cya CECAFA mu 1998.

Hamad yitabye Imana ku myaka 39, akaba yari agiye kumara imyaka itatu atangiye umwuga w’ubutoza, aho yahereye muri Espoir FC akimara guhagarika burundu gukina umupira w’amaguru.

Katauti yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu mu cyumweru gishize, nyuma y’amasaha make na Hategekimana Bonaventure ‘Gangi’ bakinanye mu ikipe y’igihugu na we ahita apfa, ariko uyu we akaba yari amaze igihe mu bitaro.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

semafara - 24/11/2017 saa 03:36

Katauti twese yaratubabaje cyane.Yali akiri muto ku myaka 39 gusa.Ndashima cyane INFATINO wibutse umunyarwanda ko yapfuye.Byerekana ko aha abantu agaciro kandi abona ko twese tuzapfa,ntiyiremereze nk'abandi ba nyakubahwa.Ariko jye nk'umukristu,ndibutsa abantu bakora ibyo imana idusaba ko izabazura ku munsi w'imperuka nkuko Yesu yavuze muli yohana igice cya 6 umurongo wa 40.Bible ivuga ko abantu bibera mu byisi gusa ntibashake imana bakiriho,abo ntabwo bazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye.Ntabwo baba bitabye imana nkuko abakuru b'amadini bigisha.Bible ivuga ko upfuye aba atumva nkuko tubisoma muli umubwiriza 9,umurongo wa 5.Ntabwo rero wakitaba imana kandi utumva.Ni ikinyoma kibabaza imana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X