Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Collabo y’indirimbo Bruce Melody yahuriyemo n’abanyakenya yatangiye kugaragaza ibyo yungukiye muri Coke Studio-Video

Hagati muri uyu mwaka nibwo umuhanzi Bruce Melody yerekeje muri Kenya nyuma y’ubutumire yahawe na Coke Studio mu gihugu cya Kenya.Kwitwara neza byatumye bamwe mu bahanzi bo muri Kenya bamusaba ko bakorana indirimbo arabyemera.Amaherezo iyi ndirimbo ikaba yarasohotse ndetse n’amashusho yayo ari naho benshi bahera bavuga ko izatuma arenga imipaka akagera kure.


Ibi byaje gutuma Bruce Melody asabwa ‘collabo’ na bamwe mu bahanzi bagezweho muri Kenya ndetse banakinwa cyane mu tubyiniro twaho, maze uyu muhanzi amaze kugenzura neza imikorere y’aba bahanzi barimo Ndanah Miqassa na Spizzo bahita bakorana indirimbo bise Lolo.

Coke Studio Africa ikorana n’abahanzi batandukanye mu buryo bwo gutunganya umuziki, ndetse bagakorana ibitaramo bica ku nsakazamashusho mu buryo bwa Live, abantu babihanze amaso aho abahanzi batumiwe baba baririmba indirimbo zatoranyijwe.

Melody yavuye muri Kenya akoranye n’ibyamamare binyuranye byaho, harimo aba Producer bakomeye ndetse n’umuraperi ukunzwe cyane mu gihugu cya Kenya witwa Khaligraph Jones.

Ikintu cyatangaje Bruce Melody ni uburyo uyu muraperi ukomeye(Khaligraph) yasubiyemo indirimbo ye yitwa “Complete me,” nawe agasubiramo iye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Roberto - 25/11/2017 saa 19:27

Tһere iѕ cleaгlʏ a bunch to know about this. I think you made various good points in featureѕ also. Here is my blog ... [premierphuquoc.com.vn->http://premierphuquoc.com.vn/con-sot-nha-pho-thuong-mai/]
Kanda hano umusubize

- 24/11/2017 saa 02:56

hy hy hy
Kanda hano umusubize

Molly - 24/11/2017 saa 02:41

What's up to all, because I am truly keen of reading this webpage's post to be updated on a regular basis. It includes pleasant information. my web site: [New Real Bug Zanna Nobilis Insects Taxidermy 4 Rare Mix Display Wooden Box Gift->https://www.ebay.com/itm/292331815626?ssPageName=STRK:MESELX:IT&_trksid=p3984.m1558.l2649]
Kanda hano umusubize

olivier MHz - 23/11/2017 saa 08:10

Ubundi iyo ukaze ubukaze,niyo uririmba abantu baremera Melody uratwemeza kbs izina niryo muntu!komereza ahoo!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X