Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Shampiyona y’u Rwanda igiye gusubikwa,Amavubi atangire umwiherero wo kwitegura CECAFA

Mu gihe habura igihe gito kugirango irushanwa rya CHAN na CECAFA ritangire,shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igiye kuba isubitswe maze ikipe y’igihugu itangire umwiherero yo kwitegura.

Nyuma y’umunsi wa 8 wa Azam Rwanda Premier League 2017/2018 shampiyona izahita isubikwa kugirango Amavubi asubukure umwiherero yitegura imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup igomba kubera muri Kenya guhera mu mpera z’icyumweru gitaha.

Nyuma y’umunsi wa 8 wa shampiyona ugomba gukinwa mu mpera z’iki cyumweru, ni bwo hazatangazwa urutonde rushya rw’abakinnyi bagize ikipe y’igihugu Amavubi bagomba guhita batangira umwiherero ku cy’umweru tariki ya 26 Ugushyingo bitegura imikino ya CECAFA Senior Challenge Cup 2017.

Umutoza w’Amavubi, Antoine hey atangaza ko imikino ya CECAFA ayishyizeho umutima cyane, kuko uretse kuba ari irushanwa ubwaryo, uzaba ari n’umwanya mwiza wo gutegura neza ikipe azajyana muri CHAN 2018 izabera muri Morocco mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Antoine Hey yagize ati “CECAFA Senior Challenge Cup izaduha ishusho nyayo y’uburyo tuzitwara muri CHAN. Tuzajya muri CECAFA dushaka intsinzi mu mikino yose, ibyo bikazaduha ishusho nyakuriki y’ikipe yacu.”

“Turi mu itsinda rimwe na Libya tuzaba tunari kumwe mu itsinda rimwe no muri CHAN, rero bizadufasha kumenya neza uburyo bakina, nabyo bikazadufasha mu kwitegura.”

Libya yaje ari umutumirwa, Antoine Hey n’abakinnyi be b’Amavubi bakazatangira bakina na Harambe Stars ya Paul Put, uyu ukaba ari na wo mukino uzafungura irushanwa.

Uganda ifite iki gikombe cya CECAFA giheruka, izaba iri mu itsinda B hamwe n’u Burundi, Sudani y’epfo, Ethiopia na Zimbabwe yaje ari umutumirwa.

CECAFA izatangira ku itariki ya 3 isozwe ku ya 17 Ukuboza, iri rushanwa rikazafasha u Rwanda, Uganda na Libya kwitegura imikino ya CHAN 2018 izaba kuva ku itariki ya 12 Mutarama isozwe ku ya 4 Gashyantare ikazabera muri Morocco.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tuyisimire - 6/12/2017 saa 12:21

Abakunzi bamavubi mwihagane Tuzabikora muri can
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X