Monaco cosmetics

Wema Sepetu Diamond yasimbuje Zari,ubu ari mu Rwanda

Wema Sepetu wakanyujijeho mu rukundo na Diamond ariko nyuma akaza gusimbuzwa umuherwe Zari,ubu ari mu Rwanda aho aje mu biroro by’abakoresha urubuga rwa Instagram.

JPEG - 25.5 kb
Wema Sepetu ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Kanombe yasanganijwe indabo

Wema Sepetu yatumiwe mu Rwanda mu birori by’abakoresha urubuga rw’Instagram (Instagram Party) akaba ari nawe uzaba ari umushyitsi mukuru, bizaba kuwa 24 Ugushyingo 2017.

Uyu mukobwa w’imyaka 29 asanzwe ari mu bakoresha cyane uruga rwa Instagram dore ko akurikirwa n’abantu abasaga miliyoni 3.

Wema Sepetu yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe saa mbiri n’igice z’ijoro kuri uyu wa gatatu, ahita ajya mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri Chillax Lounge Nyarutarama, n’ubundi hazabera iki gitaramo kizamuhuza n’ibindi byamamare ndetse n’abakunzi be bakoresha urubuga rwa Instagram.

Muri iki kiganiro yavuze ku isuku yasanzwe mu Rwanda avuga ko yishimye cyane kuza kuhataramira asoza umwaka ku nshuro ye ya mbere.

Yagize ati "Nishimye cyane, u Rwanda n’igihugu gito ariko gisendereye umutekano n’isuku. Nishimiye kuba mpageze mu mpera z’umwaka nkaba ngiye kwishimana n’abanyarwanda bankunda, dufata amafoto tunishima mu buryo bwose bushoboka.”

Yongeye kandi kuvuga ku kuba abantu bakwiye gukanguka bakabyaza imbuga nkoranyambaga umusaruro kuko turi mu Isi y’iterambere aho ibintu byose bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Wema Sepetu yahishuye ko ariwe mugore wa mbere muri Afurika ufite porogaramu yo muri telefone (Application) iboneka kuri Play Store asaruramo amafaranga.

Uyu mukobwa yatangaje ko bi birori by’abakoresha urubuga rwa Instagram, bizanyura ku rubuga rwe rwa Instagram imbona nkubone abamukurikira birebera uko biri kugenda ako kanya.

Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri Tanzania ndetse by’umwihariko akaba yaramenyekanye muri 2006 ubwo yabaga Nyampinga w’iki gihugu, aza no kugihagararira muri Miss World 2006.

Nyuma yo kuba nyampinga yahise yinjira mu byo gukina Filime no kumurika imideli. Ubu azwi cyane nk’umwe mu bategarugori bakurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.

Izina rye ryatumbagiye ubwo yakundanaga n’ibyamamare nka Steven Kanumba[wari umukinnyi wa filime akaza kwitaba Imana], Idris Sultan watwaye Big Brother Africa 2014 , rurangiranwa mu muziki Diamond ndetse n’abandi benshi bafite izina ry’ubashywe barimo n’umudepite wo muri iki gihugu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X