Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sandra Teta umaze gufungwa inshuro zirenze imwe yabonye Lable abarizwamo

Sandra Teta wakomeje kurangwa no gufungwa kwa hato na hato ashinjwa amanyanga ashingiye kubwambuzi no gutanga sheki zitazigamiwe,aherutse gutangaza ko hari indi Label yamaze kumuha ikaze aho azajya afasha abahanzi bayo mu buryo bw’imyambarire.


Mu kiganiro kompanyi ya The Mane iherutse kugirana n’itangazamakuru ari nacyo hatangarijwe ko Safi nawe yamaze kuba umwe muri bo,Teta yatangaje ko yishimiye kuba ariwe uzajya afasha abahanzi bayibarizwamo mu buryo bw’imyambarire.

Ibi byaje byiyongera ku bunararibonye bwo kuba yari asanzwe ategura ibitaramo ndetse bikitabirwa,ariko bitewe n’imyitwarire ye yatumye anafungwa kenshi ugasanga bamutakariza icyizere ndetse rimwe na rimwe bigahomba.

Gusa n’ubwo byagiye bigenda gutyo,ngo hari icyizere cy’uko ubwo yabonye aho abarizwa bizagenda neza dore ko abahanzi azajya akorana nabo bafite amazina akomeye bityo bikazamufasha kongera kwigarurira abakunzi babo.

Gusa ku rundi ruhande,mu minsi ishize nibwo mugenzi we Uwase Vanessa bajyaga bafatanya muri byose,aherutse kumwiyomoraho aho yatangaje ko atazongera kwijandika mu businzi bityo ngo akaba atazongera gukora ayo mabi kabone n’aho yaba arikumwe na Sandra.

Icyakora Sandra yashimangiye ko ibijyanye n’imideri ari ibintu bye kuko ngo n’igitaramo Marina aherutse gukorana na Ray C wo muri Tanzania ariwe wari wamwambitse ndetse ngo n’amashusho y’indirimbo ’Impano’ ya Marina agaragaramo ariwe wari wamwambitse.

Teta Sandra yabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga wa kaminuza ya SFB muri 2011 ni umwe mu bagize Label ya The Mane aho bazajya bakoresha izina rye mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Cool - 28/11/2017 saa 06:13

Hhh...ego ko! Izi nyampinga ariko niko ziba zisanzwe cg zandura zimaze guhabwa ikamba!! Uyu muzimu bawirukanira mu kanisa nta handi...Jolly Mutesi ni nyampinga mumwigireho...nyagasani amurinde ibigabo by'ibigoryi n'ibisore byasaze byeze muri iki gihe...muvuge ngo amina c!!
Kanda hano umusubize

kiki - 24/11/2017 saa 12:58

Ngo yarafunzwe wamunyamakuru we wowe ubwirwa niki ko utazafungwa ? akazi se nogufungwa bihuriyehe ? mwagiye mwitonda wagirango uramutunze .
Kanda hano umusubize

marie - 26/11/2017 saa 15:31

@KIKI, ikibazo si ugufungwa ni icyo ahora afungirwa. none se kuvuga ko yafunzwe yamubeshyeye.erega uyu mukobwa bamwirukanye no kuri radio kubera iki? ngo Vanissa yamuretse/yarahiye ko atazongera gukorana nawe kubera iki? ubusinzi nizindi ngeso mbi uyu ni vanissa bakorana byoooose, we yemeye ku bivamwo ubwo se KIKI utari muri ba bandi bavuga ngo reka apfe uko si uwanjye, icyo wowe umumariye ni ikihe?EREGA NTA ZINA UYU AFITE , ARIHO ICYASHA CY´UBUSAMBANYI kugeza aho azatekereza agasubira inyuma akereba ibyo akora nka Vanissa akabigaya, akigira inama yo kubireka naho ubundi....ajya habi gusumba..nibyo avuga ngo yambitse...niba ari biriya bya babyina IKIMANSHURI..sinzi uko muri Tanzania babyita na wa mutanzaniya nabonye eza stage ari grave ni wowe pe wamwambitse signature wawe umuntu yayibona ukuntu bari bambaye. ubwo rero bitege ibitaramo bya makariso asa nka dancers ba rabel yawe. uzabasiga icyashya vuba bataramara2 ndakurahiye.
Kanda hano umusubize

fm - 27/11/2017 saa 09:06

kiki ! nonese umunyamakuru arabeshye ??? uteye ibuyemu..........@ iyuzurize wowe kiki
Kanda hano umusubize

B.rashidi - 28/11/2017 saa 15:20

Kiki esekombona urakariye umunyamakuru niwe umutuma ngoyiyandarike
Kanda hano umusubize

Tom - 23/11/2017 saa 08:29

proofreading irakwiye mbere yo gushyira ahagaragara inkuru mwandika.Eg:Lable????
Kanda hano umusubize

makanzu benjamin - 23/11/2017 saa 07:59

uyu mukobwa ngoyigeze kuba mis.aaaabaribeshye cyane nimubi nimubi ntabwizabwe mbonye
Kanda hano umusubize

- 25/11/2017 saa 07:07

ntago,bimujwiriye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X