Monaco cosmetics

Umugore wa John Legend aritegura kwibaruka ubuheta

Mu muryango wa John Legend uri mu byishimo bikomeye nyuma y’uko bitegura kwakira umwana wa kabiri witegura kuvuka.


Aya makuru yatangajwe bwa mbere na Chrissy Teigen, ubwo yashyiraga amashusho kuri Instagram ari kumwe n’imfura yabo Luna amubaza ikiri mu nda ye maze Luna amusubiza ko ari umwana.

Aya mashusho yari aherekejwe n’ubutumwa bugaragaza ko John Legend ariwe se w’uyu mwana, aho yanditse ati "It’s John’s!", bivuze ngo "Ni uwa John".

Imfura yabo Luna yavutse ku itariki ya 14 Mata, 2015 nyuma y’uko uyu muryango wari umaze igihe ugerageza kubyara ariko bikanga ndetse Chrissy Teigen akaba yarabwiye ikinyamakuru InStyle ko buriya Luna atariwe mwana waba wa mbere dore ko uwari wavutse mbere atabashije kubaho.



Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X