Monaco cosmetics

Kenya:Umunyamideli ukunze kuvugwaho ubusambanyi yatangiye kwigira umuvugizi w’umuryango wa Mugabe

Huddan Monoroe usanzwe amenyerewe nka moteri yo gukangurira abandi bakobwa kwishora mu busambanyi yatangiye gukora ubuvugizi ku muryango wa Robert Mugabe nyuma y’uko igisirikare cya Zimbabwe cyeguje uyu mukambwe.


Gusa benshi bavuga ko ubu buvugizi ahanini abukora nk’uburyo bwo gushaka inzira yo kwigarurira umutima w’umuhungu wa Mugabe witwa Chatunga Bellarmine Mugabe.

JPEG - 137.6 kb
Chatunga Bellarmine Mugabe ushaka kwigarurirwa na Huddan agendeye ku kweguzwa kwa Mugabe

Ibi byagaragaye ubwo Huddah Mnroe abinyujije ku rubuga rwe rwa Snapchat yasabye abanya Zimbwabwe kureka urwango bafitiye Chatunga Bellarmine Mugabe bamuhora ibyakozwe na se Robert Mugabe akiri ku butegetsi, abasaba kutamubuza ibyishimo no kubareka bagakomeza ibyishimo birimo no kwibyinira barimo.

Huddan asanzwe uzwiho kwiyambika ubusa buri buri, no kuvuga amagambo y’urukozasoni ndetse anashishikariza abandi bakobwa gukora imibonano mpuzabitsina.

Mu mwaka wa 2016, uyu mukobwa nibwo yavuze ko ababazwa n’utubere twe ko ari duto, aza kuvuga ko azashyirwa ari uko yibagishije abantu ntibabyemera ko ari ukuri, gusa mu minsi ishize nibwo batunguwe no kumva yambutse inyanja ajya ibwotamasimbi kongera ubwiza bw’ibice by’umubiri we.

Uyu mukobwa umaze kwamamara cyane yaje kumenyekana cyane ubwo yahagarariye Kenya mu irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro yaryo ya munani.

Nubwo atagize amahirwe yo kuryegukana yasohotsemo yarabaye icyamamare muri Kenya aho avuka ndetse no mu bindi bihugu byo mu Karere.

Nyuma yo kuva muri Big Brother Africa ya 8 yubatse izina rikomeye, yakoresheje ayo mahirwe neza ndetse atangira kujya atumirwa mu birori bikomeye ku Isi nk’ibirori yagiyemo i Dubai, Malaysia ndetse na Bangkok ndetse no gushyira hanze amafoto y’ubwambure bituma arushaho gukundwa cyane.


Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muhire gustave - 24/11/2017 saa 06:08

Aha uwomukobwa ndumva atoroshyepeee!!!! Uzabe numuvugizi was rayira odinga kabisa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X