Monaco cosmetics

Tiwa Savage ntavuga rumwe n’abamwitirira inda batanuteye

Nyuma y’uko mu minsi ishize Tiwa Savage yivugiye ko akeneye kubyara undi mwana wa kabiri.Hadashize kabiri nibwo abafana batangiye guhwihwisa ko uyu muhanzikazi yaba atwite ariko kuri ubu we akaba yabiteye utwatsi.


Umuhanzikazi Tiwa Savage yahakanye amakuru yari amaze igihe amukwirakwizwaho ku mbuga nkoranyambaga anikoma bikomeye abiha kumenya ibibera mu nda z’abandi.

Uyu muhanzikazi yari amaze iminsi avugwaho ko yaba atwite umwana wa kabiri ariko yashimangiye ko adatwite ko ahubwo ari umubyibuho usanzwe anaboneraho kwikoma abananirwa kumenya ibyabo bakamenya ibibera mu nda z’abandi.

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragarije abamukurikira ko amakuru yo gutwita amuvugwaho atariyo ahamya ko muri iyi minsi yabyibushe ndetse yanatangiye kugana inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri kugira ngo abashe kugabanya ibiro bye, akanavuga ko byose abikesha Imana bitandukanye n’abamenya ibiri mu nda z’abandi.

Tiwa Savage ibi yabitangaje nyuma yo kwegukana ibihembo bitandukanye muri AFRIMMA ,akaba atangaza ko muri 2018 yifuza kubyara undi mwana dore ko ubusanzwe yari afite umwana w’umuhungu witwa Jamil Balogun.

Muri Werurwe uyu mwaka byari biteganyijwe ko Savage yari kuza mu Rwanda mu gitaramo yari yatumiwemo ku italiki 4 Werurwe muri Convetion Center.Gusa Iki gitaramo cyasubitswe biturutse ku mpamvu z’ ubwumvikane buke.

Tiwa Savage ni umwe mu baririmbyi bakomeye hano ku mugabane w’ Afurika.Yaririmbye indirimbo zirakundwa cyane hano ku mugabane w’ Afurika harimo nka Eminado yakoranye na Don Jazzy ni zindi nyinshi.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X