Monaco cosmetics

Itsinda rya Exodus Family ribarizwamo Willy Karuta ryateguye igiterane cyo kwishimana n’imfubyi

Exodus Family,ni itsinda ry’abahanzi baramya bakanahimbaza Imana bishyize hamwe ikigamijwe ari ukogeza ubutumwa bwiza abantu bagahinduka bakava mu bibi.


Ni muri urwo rwego iri tsinda ryateguye igiterano cyo kwishimana n’abana b’impfubyi barererwa mu kigo cya Enfants de Dieu kugirango barusheho no kuryoherwa n’iminsi mikuru tugiye kwinjiramo.

Ni igiterane gikubiyemo amashimwe y’aba bahanzi ku byo Imana yabakoreye n’aho yabakuye none ubu bakaba bakomeje gukora umurimo w’Imana.

Willy Karuta,umwe mu bahanzi babarizwa muri iri tsinda wanatwaye igihembo cy’indirimbo nziza ya Hip Hop mu irushanwa rya Groove Awards 2015,yaganiriye na Imirasire avuga ko aricyo gihe kugirango buri wese atange umusanzu we mu buryo bwose ntihagire uheranwa n’agahinda.

JPEG - 228.5 kb
Wiily Karuta yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’umuwaka muri GrooveAward 2015

Yagize ati"Nibyo koko itsinda ryacu twaricaye turatekereza dusanga dukwiye gutegura igitaramo tukifatanya n’abana b’impfubyi barererwa kuri Enfants de Dieu.Byonyine niyo babonye ko ubatekerezaho barushaho kwigirira icyizere bigatuma bumva ko batari bonyine.Ni muri urwo rwego kuri iki cyumweru njye na bagenzi banjye tuzajya kubataramira maze tukishimana."

Mu bahanzi bazafatanya na Karuta harimo abamaze kugira izina mu ruhando rwa Gosple by’umwihariko abaraperi.Muri abo harimo P Gasha,Mucyo,Olivier the Legend n’abandi batandukanye.

Iki giterane kizaba kuri icyi cyumweru taliki 26 Ugushyingo 2017 kikazabera mu kigo cya Enfants de Dieu urenze i Kanombe ugana ahazwi nko kuri cumi n’agatanu.Aba basore bakaba basaba abantu bafite umuhamagaro wo kwifatanya n’impfubyi kuzabatera ingabo mu bitugu bakubaka umusanzu wabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/11/2017 saa 10:36

courage basore gutekereza kupfubyi Nazi zikeneye ijambo ryimana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X