Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kuri iki cyumweru shampiyona y’u Rwanda irakomeza!APR Fc vs Mukura niwo mukino uhanzwe amaso

Kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe imikino myinshi y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru aho hari umukino ukomeye uraza guhuza APR FC na Mukura VS urabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru guhera saa 15:30.


Uyu mukino,Mukura irawukina idafite abakinnyi bahagije kuko mu bakinnyi 14 yakoresheje ku mukino uheruka banganyije na Miroplast 2-2 hiyongereyeho kapiteni wayo Zagabe Jean Claude wasibye umukino uheruka kubera amakarita atatu y’umuhondo ndetse na myugariro wo hagati Nshimirimana David.

Mu bakinnyi badahari kuri Mukura harimo Kwizera Tresor umaze iminsi mu bizamini bya leta, umunyezamu Kimanuka Jean Claude uzabagwa urutirigongo, myugariro wo hagati Twagirayezu Fabien uriho isima, Hatungimana Basile ukina ku ruhande rw’ibumoso, Nshimiyimana Ibrahim uriho isima na Nkomeje Alexis ukina hagati wavunikiye ku mukino wa Rayon Sports ushobora kumara amezi abiri hanze y’ikibuga.

Ku ruhande rwa APR FC,iraza kugarura mu kibuga Bigirimana Issa utarakinnye umukino wa Police FC kubera ikibazo cyo mu mutwe yari afite nk’uko Jimmy Mulisa yabitangaje na Ombolenga Fitina wasibye umukino uheruka kubera amakarita 3 y’umuhondo yari afite.

Ubwo APR FC iheruka kwakira Mukura VS, yatsinze 3-1 bya Itangishaka Blaise na Maxime Sekamana watsinze bibiri mu gihe Christophe Ndayishimiye yatsindiye iyi kipe yo mu majyepfo kuri penaliti.

Umukino wabonetsemo ibitego byinshi ni uwabaye kuwa 15/4/2010, APR FC ikanyagira Mukura Victory Sports ibitego 4-1.

Mukura Victory Sports yabashije kwinjiza nibura igitego kimwe mu izamu rya APR FC mu mikino itanu iheruka guhuza amakipe yombi.

Uko imikino iteganyijwe:
APR Fc vs Mukura VS (Amahoro Stadium, 15:30)
Miroplast Fc vs Amagaju Fc (Mironko Stadium, 15:30)
Bugesera Fc vs Sunrise Fc ( Nyamata,15:30)
Kirehe Fc vs Espoir Fc ( Kirehe, 15:30)
Gicumbi Fc vs Police Fc (Gicumbi, 15:30)
AS Kigali vs Etincelles Fc (Stade de Kigali, 15:30)

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

tuyisimire - 6/12/2017 saa 12:18

Abafana ba APR aho muri hose umugoroba nwiza
Kanda hano umusubize

Yandamiye - 27/11/2017 saa 13:01

Abareyono mwihangane nta Technologie muzi keretse amatiku atuma muhorana amanota make yintica ntikize. Mwagiye mwigira Discipline kuyandi makipe.
Kanda hano umusubize

Yandamiye - 27/11/2017 saa 01:17

Murekere aho di
Kanda hano umusubize

Yandamiye - 27/11/2017 saa 01:16

Uhanzwe maso iki mwa ba ba reyo mwe ko twabamenye nubukeba bwanyu!!! Ibuye ryamenyekanye ntiriba ricyishe isuka.
Kanda hano umusubize

Uisidiri - 26/11/2017 saa 12:28

Hahahah, uhanzwe amaso na nde kandi mbona ntabagiye kuwureba? Ubyemere cyangwa ubihakane, rayon idahari mu Rwanda nta mupira waba uhari.
Kanda hano umusubize

Gervai GAKURU - 26/11/2017 saa 09:48

APR irabikora pe!
Kanda hano umusubize

habarugira frolantin - 26/11/2017 saa 06:55

Apr irakataje ariko Reon yac u iduteye ikibazo!!!!!!!!¡
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X