Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Wari uzi ko gukoresha imiti yo kwa muganga nabi ku buryo bukabije byakuviramo kwangirika umwijima?

Ubusanzwe umwijima niwo ubamo agasabo k’indurwe ariyo ishinzwe gucagagura ibyo kurya birimo amavuta tuba twariye mu mafunguro dufata ya buri munsi.

Umwijima kandi ufasha mu gukuramo ubumara mu maraso kenshi na kenshi tuba twariye mu biryo.

Burya rero ngo nubwo gukoresha imiti ari byiza ariko burya ngo gukabya si byiza namba kuko ari impamvu ikomeye ishobora gutuma umwijima wawe urushaho kwangirika, nkuko topsante ibivuga.

Aha twavuga nk’imwe mu miti ikoreshwa mu kugabanya ububabare nka PARACETAMOL benshi cyane bakoresha bivura umutwe, byaragaragaye ko abantu bayifata atari na ngombwa ko baba banayandikiwe na muganga bityo rero ngo iyo ifashwe mu rugero rwo hejuru yaba iyambere mu kwangiza umwijima.

Si Paracetamol gusa kandi ngo n’imiti ya gihanga cyangwa ya Kinyarwanda.

Ikindi kandi nuko tuzi neza ko umwijima udufasha mu kubika isukari tuba twariye ariko itarakenerwa ngo ikoreshwe mu mubiri.

Hari izindi ingeso rero abantu benshi bagira zigatera ukwangirika gukomeye ku mwijima wabo ariko akenshi bo baba batabizi.

Kutagira umwanya uhagije wo kuruhuka

Burya rero ngo kutaruhuka ngo bishobora kuba byangiza umwijima. Dushingiye ku nyigo zagiye zikorwa hirya no hino mu bushakashatsi, nk’ibyakozwe mu mwaka wa 2014 mu kwezi kwa 12, yiswe “Issue of Sleep’ bwakozwe na Medical college of Wisconsin (MCW). ndetse n’ubundi bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu bitaro bya “Saint-Antoine, abo bose bemeza ko abantu bataruhuka usanga bafite ibibazo bya Isurine (insulin) kandi ngo niyo ishobora kuba yangiza umwijima ku buryo bukomeye.

Kunywa inzoga nyinshi ku buryo bukabije

Ubushakashatsi kandi ntibusiba kutwereka ko kunywa inzoga z’ikirenga nabyo bigira ingaruka nyinshi no kwangirika k’umwijima ku buryo bukomeye nabyo birimo.

Iyo umwijima ugerageza gucagagura arukoro (alcohol) hari ibinyabutabire byinshi urekura maze bikaba byakwangiza ingirangingo nto cyane zigize umwijima. Iyo bibaye rero umwijima ugerageza kwisana maze ukarema inkovu, bityo umwijima ukaba utagikoze neza.

Kunywa itabi

Burya rero kunywa itabi ntibyangiza imyanya y’ubuhumekero gusa nkuko benshi bazi ko itabi ari ribi ku bihaha gusa, ahubwo ngo rishobora no kwangiza umwijima wawe ku buryo bukomeye cyane nkuko tubikesha ‘Journal of the National Cancer Institute’.

Abashakashatsi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu Burayi, nyuma yo gukora ubushakashatsi ku bantu basaga 125 bafite ibibazo by’umwijima basanze byose bifite aho bihuriye no kunywa itabi.

Nubwo ariko ngo itabi gusa ridashobora kuba intandaro yo kurwara kanseri y’umwijima, ariko ngo ryongera ibyago iyo ufite n’ibindi byinshi ukora cyangwa urya byangiza umwijima wawe byongera ibyago byo kurwara umwijima.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X