Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Ishusho ya Yezu yagurishijwe mu cyamunara asaga miliyoni 400 y’amadorari

Ishusho imaze imyaka irenga 500 bikekwa ko yashushanyijwe n’umunyabugeni w’umutaliyani Leonardo da Vinci yagurushijwe mu cyamunara i New York muri Amerika (USA).

Iyo shusho iriho umugabo w’umusatsi muremure n’ubwanwa acigatiye umubumbe ukoze mu kirahure, ikindi kiganza kiri imbere y’igituza urutoki rwa mukubitarukoko na musumbazose zireba hejuru. Uwo mugabo bivugwa ko ari Yezu/Yesu.

JPEG - 29.4 kb
Iyi niyo shusho yagurishijwe

Iyo shusho bise Salvator Mundi (bisobanura umutabazi w’isi) yagurishijwe mu cyamunara miliyoni 450 z’Amadorali ya Amerika, abarirwa muri miliyari 380RWf. Cyamunara yabereye mu nzu y’ubugeni yitwa Christie.

Niyo shusho iguzwe amadolari menshi cyane gusumbya andi yose yabayeho mu mateka y’ubugeni.

Umunyabugeni Leonardo da Vinci yapfuye mu mwaka wa 1519, asize inyuma amashusho atarenga 20 arimo iyamamaye cyane izwi nka Mona Lisa.

Mona Lisa iriho umugore ufite isura itangaje kuko hari igihe umureba ukabona ameze nk’urimo guseka, ubundi ukabona arasa nk’ufite agahinda.

Iyo shusho yindi yitwa Salvator Mundi bivugwa ko da Vinci yayishushanyije mu mwaka wa 1505, ikaba ari yo yonyine igiye mu maboko y’umuntu ku giti cye. Andi mashusho ye yose ari mu nzu zimurika ibikorwa by’abanyabugeni.

Cyamunara yo kugurisha iyo shusho iriho Yezu yatangiye ba nyirayo bashaka miliyoni 100 z’Amadorali (miliyari 85RWf) ariko cyamunara yagiye kurangira hamaze kuboneka uwemeye gutanga miliyoni 450 z’Amadorali.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Deogratias - 29/11/2017 saa 16:36

Ibigaragara n'uko uwizera azabazwa ukuri yamenye akakwirengagiza.
Kanda hano umusubize

Murwanashyaka - 9/12/2017 saa 17:04

ninde ushobora kuzasigaramubwa mibwimana?
Kanda hano umusubize

EMANUEL - 13/12/2017 saa 11:00

WW NIVYIZA ARIKO AMAFRANGA NKAYO YAGUZWE IFOTO GUSA BASI IYO AYAFASHISHA IMPUNZI CANKE ABARWAYI
Kanda hano umusubize

UMWIGISHWA WA YESU KRISTO - 28/11/2017 saa 11:43

Njye sinirwa mu mpaka Z'AMASHUSHO, niba TUTAYAFATA NK'UKO DUFATA IFOTO y'umuntu dukunda, Ahubwo ndabaza nti: KUKI AMATEGEKO Y'IMANA 10 Dusoma muri Bibiliya Ntagatifu, ATANDUKANYE NAYO TWIGISHIJWE muri Kiliziya Gaturika ? Dore uko Bibiliya Ntagatifu ivuga AMATEGEKO 10; ITEGEKO rya-1- (Iyimukamisiri :20:3) «Nta mana zindi uzagira kereka jyewe.» ITEGEKO -2- ( Iyimukamisiri :20:4) «NTUZIKORERE ISHUSHO ry’iribazanyo...» ITEGEKO -3- (Iyimukamisiri :20:7) «Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe...» ITEGEKO -4- (Iyimukamisiri :20:8) « Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana.» ITEGEKO -5- (Iyimukamisiri :20:12) «Wubahe so na nyoko...» ITEGEKO -6-( Iyimukamisiri :20:13) «Ntuzice...» ITEGEKO -7- ( Iyimukamisiri :20:14) « Ntuzasambane.» ITEGEKO-8- ( Iyimukamisiri :20:15) «Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu» ITEGEKO -9- ( Iyimukamisiri :20:16) «Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe.» ITEGEKO-10- Iyimukamisiri :20:17 «NTUZARARIKIRE INZU ya mugenzi wawe, ntuzararikire UMUGORE wa mugenzi wawe, cyangwa UMUGARAGU we cyangwa UMUJA we cyangwa INKA ye cyangwa INDOGOBE ye, MBESE IKINTU cya mugenzi wawe ICYO ARI CYO CYOSE.» NONEHO DUSESENGURE: Soma ITEGEKO -2- Riravuga ngo : NTUZIKORERE ISHUSHO RY'IRIBAZANYO... >> ESE KUKI IRI TEGEKO BARIKUYEMO, ritari mu yigishwa muri Kiliziya Gaturika kandi RIRI MURI BIBILIYA NTAGATIFU ? * Soma itegeko rya-9 n'irya10 - Irya 9: «NTUZAVUGE IBINYOMA...» Irya10: « NTUZARARIKIRE INZU ya mugenzi wawe, ntuzararikire UMUGORE wa mugenzi wawe, cga UMUGARAGU we, cga UMUJA we... MBESE IKINTU cya mugenzi wawe ICYO ARI CYO CYOSE.» >> Muri Bibiliya itegeko ribuza KURARIKIRA IKINTU ICYO ARI CYO CYOSE cya mugenzi wawe , NI ITEGEKO RIMWE RYA 10. * Nyamara muri Gatigisimu amategeko abuza KURARIKIRA ibya mugenzi wawe NI ABIRI: Irya 9: NTUZIFUZE UMUGORE WUNDI. IRYA 10: NTUZIFUZE KWIBA CGA KWANGIZA IBY'ABANDI. >> Ngira ngo umuntu wese ufite ubwenge buzima, ARABONA ITEKINIKA aba bayobozi b'idini bakoze: .1. BAKUYEMO itegeko rya kabiri ryo muri Bibiliya ribuza GUKORA ISHUSHO RY'IRIBAZANYO. .2. Amategeko YASIGAYE ARI ICYENDA: Kugirango umubare w'amategeko 10 udapfa, BASATUYEMO kabiri itegeko rya 10, Barikoramo irya 9, n'irya 10, Ibi ntawe utabibona, uretse ABISINZIRIZA kandi bareba ! * None rero ndabaza nti: Abayobozi bakuru ba Kiliziya Gaturika y'i Roma, NI NDE WABAHAYE UBURENGANZIRA BWO GUHINDURA AMATEGEKO Y'IMANA ? Padiri, Musenyeri, Mukateshitse , Mugaturika wese UJIJUTSE, UZADUSOBANURIRE.
Kanda hano umusubize

- 27/11/2017 saa 08:49

Ariko nta nicyo bitwaye kuko mu buryo busanzwe amafoto turayatunga
Kanda hano umusubize

bagabo - 26/11/2017 saa 13:49

Ariko tujye twemera ko tutazi uko YESU yasaga.Kuko nta muntu wigeze amushushanya akiriho cyangwa ngo amufotore.Ikindi kandi,imana itubuza gusenga dukoresha ibibumbano cyangwa amashusho nkuko tubisoma muli Kuva/Exode 20:4.Imana kandi itubuza gutunga ibyo bibumbano mu nzu kandi ikavuga ko abatunze ibyo bibumbano izabarimbura ku munsi w'imperuka(Gutegeka/Deuteronomy 7:26).Bible ivuga ko imana ari umwuka kandi ko tugomba kuyisenga mu mwuka,nta kintu tureba (Yohana 4:24).Yaba Bikiramariya,yaba Yesu,umwana w'imana,ntitugomba kubasenga kuko YESU yadusabye gusenga SE wenyine.Bisome muli Matayo 4:10.Niba utunze ibibumbano cyangwa imisaraba mu nzu cyangwa mu modoka yawe,byaba byiza ubijugunye kuko ntacyo byakumarira.Ntabwo se wemera ko ari Ibumba bavanye mu gishanga,bakarisiga irange?
Kanda hano umusubize

umusaza - 27/11/2017 saa 17:24

Iterambere ryaragusize. Imyumvire yawe iri hasi. No gusenga uzageraho ubireke uvuga ko Imana iba ireba mu mutima wawe. Va ku giti dore umuntu nyabu. Intabaza irira ku muziro, ukura utabaza ugasaza utamenye. Uzegere Musenyeri agusobanurire maze ujye uvuga ibyo uzi neza.
Kanda hano umusubize

tit - 27/11/2017 saa 20:50

buried wese nukwemerakwe muvandi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X