Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Safi ngo yifuza gukora ku mugore we bikanga

Safi amaze igihe kitari kinini ashinze urugo na Niyonizera Judithe.Nyuma yo gukora ubukwe uyu mugore yahise yerekeza muri Canada aho yabaga n’ubundi.


Uku kugenda rero bisa n’ibyabangamiye umuhanzi Safi kuko ngo yifuza kumukoraho ariko bikanga bikarangirira kukuvugana ku mbuga nkoranyambaga gusa.

Mu kiganiro yahaye Radio 10 kuri iki cyumweru dusoje Safi wamaze gutandukana burundu na Urban Boys, yemeza ko umufasha we ameze neza muri Canada n’ubwo kuri we ari ubuzima butoroshye dore ko amaze kurushinga, umufasha we yahise yerekeza muri Canada.

Yavuze ko avugana na Judith buri munsi binyuze ku ikoranabuhunga kuburyo bavugana amureba ngo ikibura ni ukumukoraho gusa.

Yagize ati “byaroroshye ubu ng’ubu muvugana murebana.Ndamureba nanjye akandeba.Ntabwo haba hari icyuho cyane.Oya ntakibazo, kumubona byo ndamubona.Ndamwumva bihagaije.”

Uyu muhanzi avuga ko akibura kuri we ari ukumukoraho gusa n’aho ubundi ngo bavugana buri munsi kandi abasha kumenya amakuru ye umunsi ku wundi.Ati “byose turabiganira ikibura gusa ni ukumukoraho.”

Abajijwe niba ateganya kumusanga muri Canada aho umufasha we yerekeje, Safi yavuze ko hari byinshi yabanje gutanganya bijyanye n’umuziki we ariko ko byashoboka ko yamusanga mu mahanga.

Ati “hari ibintu nabanje gukora ngirango nshyire ibintu byanjye kumurongo.Nibimara kujya ku murongo nzapanga iyo gahunda.”

Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba yavuze ko muri iyi ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze ‘Got it’ yafatanyije na Meddy nta murongo urimo yaba yaranditse akomoza ku mufasha we.

Ngo yahuye na Meddy bandika indirimbo bagendeye ku byiyumviro nk’abahanzi bagize.Avuga ko ari ubutumwa bugenewe buri mufana wese kandi ko ashima intambwe amaze gutera mu gihe gito.

Kubijyanye n’uko hari umuntu wamusura mu rugo rushya, Safi yavuze ko atari byiza ko umufana yamusanga iwe mu rugo ahubwo ko bari gutunganya aho bazajya bahurira aho inzu itunganyamuzika ya ‘The Mane’ yamaze gusinya izajya ikorera.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2017, Safi yegukanye igihembo cye cya mbere nk’umuhanzi w’umwaka muri Smart Service Awards.

JPEG - 62.3 kb
Kuba Judith yibereye muri Canada bituma Safi atabona uko amukoraho

Iki gihembo yagihataniraga na bamwe mu bahanzi bakomeye cyane muri muzika nyarwanda barimo Knowless, Tom Close, Bruce Melody na Christopher.

Nyuma yo kwemeranya kubana akaramata,Safi Madiba n’umukunzi we bahise bajya i Dar es salaam mu gihugu cya Tanzaniya mu kwezi kwa Buki.

Safi yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judithe mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUNEZERO - 1/12/2017 saa 19:08

hama hamwe wari wabona se ibyo nintangiriro ibikomeye birimbere none utangiyekwincuza hari imvugo igira iti:guhemuka nawe urahemukirwa
Kanda hano umusubize

Lebeka - 29/11/2017 saa 15:11

muLke ibyahanuwebisohoLe!!!
Kanda hano umusubize

tony - 29/11/2017 saa 08:10

hari yabona c ingaruka yo gukunda amafr utitaye kuwo ukunda
Kanda hano umusubize

mutangana - 29/11/2017 saa 06:07

ziriyaningaruka zogusigabagenzibe
Kanda hano umusubize

uyu Judith umugore wa safi akora iki c muri Canada?
Kanda hano umusubize

Cool - 28/11/2017 saa 06:07

Iby'inkundo z'abahanzi ntiwamenya ukoubisobanura! Niba kumenyekana bituma umuntu aba agatebo kayora ivu byaranyobeye pe!! Uwagize umwuga guhemuka niko ahora kd uhemutse arahemukirwa burya...amasomo ari imbere...
Kanda hano umusubize

- 28/11/2017 saa 05:13

yallab ihangane kbx igihe kizagera
Kanda hano umusubize

Damascen - 28/11/2017 saa 04:04

Uwo mugore wasafi akorayo iki? Wasanga afiteyo undi mugabo
Kanda hano umusubize

umuhoza chance - 28/11/2017 saa 03:34

nagire amusange kuko na karese ye irakenewe
Kanda hano umusubize

Umwiza - 27/11/2017 saa 14:08

Niba arukumukoraho gusa ndumva ntakibazo gikomeye gihari nareke abanze akiranuke nuriya musaza womuri Canada.
Kanda hano umusubize

yv olivier - 30/11/2017 saa 13:54

Mwumve ntakibazo numva hagati aho kuko ntawubizi ko amufite arimukazi ok
Kanda hano umusubize

- - 27/11/2017 saa 10:07

Uyu mugore ni mwiza cyane! Iki gikara wakibona hake muri iki gihe. Mukorogo irimo kugitsemba hano mu Rwanda!
Kanda hano umusubize

karake - 27/11/2017 saa 08:37

Iyi ni imwe mu ngaruka z'abantu babanye kubera amafaranga.Mulibuka ko Judith yibye umugabo we w'umuzungu amafaranga akayazanira Safi,akamurongora.Ikindi kibuza abantu kubana neza ndetse akenshi bagatandukana,ni ukuryamana n'abakobwa cyangwa abahungu benshi mbere yo kurongora.Ni imwe mu mpamvu imana itubuza gusambana.Nubwo gusambana bikundwa na millions nyinshi z'abantu,imana bose izabarimbura ku munsi w'imperuka nkuko Bible ivuga ahantu henshi.Nkuko Yeremiya 25:33 havuga,imana izica abantu bose bakora ibyo itubuza.Abazarokoka,bazaba mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Kandi abapfuye bumvira imana,bazazuka kuli uwo munsi nkuko Yohana 6:40 havuga.Ariko abakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazazuka.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Siko Bible ivuga.
Kanda hano umusubize

Kibwa - 30/11/2017 saa 12:50

Usome neza na none n'abanyabyaha bazazuka kugirango bazacirwe imanza noneho nyuma bzahita boherezwa mu muriro utazima aho bazahananwa n'umugenga wabo ari we satani ibihe bidashira. Kandi ngo bazama baboroga bababazwa iteka ryose. Mbega ububabare we Nyagasani undinde uwo muriro n'amazuku.
Kanda hano umusubize

habakubana - 27/11/2017 saa 06:57

Nuko nuko, ngo habura kumukoraho gusa? Ese iyi nkuru imariye iki abanyarwanda?Ndumva ntanyigisho itanze pe ntanicyo itwunguye nahato
Kanda hano umusubize

NAYITURIKI PACIFIQUE - 27/11/2017 saa 06:52

Sorry papa haracyari kare kandi muzabonana unamusome apana kumukoraho gusa
Kanda hano umusubize

- 27/11/2017 saa 06:46

nagire asange umugorewe
Kanda hano umusubize

manizido dig - 27/11/2017 saa 14:55

wavuye muri urban biratubabaza
Kanda hano umusubize

mutangana - 29/11/2017 saa 06:04

ziriyaningaruka zogusigabagezibe
Kanda hano umusubize

Dodos - 30/11/2017 saa 00:27

None se yari gukomeza kwihangani guhora agaburirwa amakofe ya Nizzo!?
Kanda hano umusubize

uwamungu wezire - 3/12/2017 saa 01:50

niba byarakubabaje iyahure.msz
Kanda hano umusubize

Ben - 27/11/2017 saa 06:42

UYU SE AKORA IKI? NI UBWA MBERE MWUMVISE
Kanda hano umusubize

richard - 1/12/2017 saa 07:02

ubwo c wumvise iki niba utaramwumva
Kanda hano umusubize

- 3/12/2017 saa 16:43

Uzamwumva nagaraka
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X