Monaco cosmetics

Miss Universe2017:Umunyafurika y’Epfokazi niwe wambitswe ikamba-AMAFOTO

Demi Leigh Nel Peters wari uhagarariye igihugu cya Afurika y’Epfo niwe wambitswe ikamba rya Miss Universe,ibi birori bikaba byarabaye ku munsi w’ejo taliki 26 Ugushyingo 2017 kibera mu mujyi wa Las Vegas.

JPEG - 93.6 kb
Demi Leigh Nel Peters niwe wambitswe ikamba

Miss Nel-Peters yahigitse Nyampinga wa Colombia Laura Gonzalez wabaye igisonga cya mbere na Nyampinga wa Jamaica Davina Bennett wabaye igisonga cya kabiri.



Uyu mukobwa w’imyaka 22, ufite icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bijyanye n’Icungamutungo, yavuze ko akunda imikino njya rugamba biturutse ku kuba yarigezweho gushyirwaho imbunda n’abagizi ba nabi ndetse akaba afite na gahunda yo gukundisha abandi bakobwa imikino njya rugamba mu rwego rwo kwirwanaho bibabaye ngombwa.



Mu mwanya w’ibibazo n’ibisubizo, Miss Universe 2017 yabajijwe ikibazo abona cyugarije abagore bari mu kazi, maze avuga ko kuba abagore badahembwa umushahara ungana n’uw’abagabo ari ikibazo gikomeye.



Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAMANZI EMMANUELE - 27/11/2017 saa 08:07

Ndimuri congomumugiwagoma muranunge mukinyarwanda. Igitum'umugoreabonumushaharamwitchinicyabicyibazo .
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X