Monaco cosmetics

Wema Sepetu yamennye ibanga abasore bakoresha iyo bashaka kwanga abakobwa bakundana

Wema Sepetu uherutse mu Rwanda aho yari aje mu birori by’abakoresha urubuga rwa Instagram,yavuze ibyo abasore bakunda kwitwaza iyo bashaka guhemukira cg kwanga abakobwa bakundanaga.

JPEG - 20.2 kb
Wema Sepetu aherutse i Kigali

Uyu mukobwa w’imyaka 29 wakanyujijeho ubwo yakundanaga n’umuhanzi Diamond Platnumz atarabana n’umuherwe Zari,yavuze ko ubusanzwe abasore iyo bashaka kwanga abakobwa bitwaza utuntu duto bakaturemereza bakatugira tunini.

Anavuga ko mu gihe umukobwa abonye ibi bibaye aba adakwiye guhatiriza ahubwo aba akwiye kwihorera uwo musore agakora icyo ashaka.

Yagize ati “Bakobwa banjye, umugabo nakurambirwa uzabimenya… Usanga ibintu bidafatika yabiremereje… Nubona umugabo wawe atangiye kukwitwaraho mu buryo bushekeje nkuko uzamureke nta kindi uba wabikoraho… Ntuzamwinginge uzamuhe urubuga akore ibyo ashaka… […]”

Wema Sepetu aherutse gutumirw mu Rwanda mu birori by’abakoresha urubuga rw’Instagram (Instagram Party) akaba ari nawe wabaye umushyitsi mukuru.

Muri iki kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Wema Sepetu yahishuye ko ariwe mugore wa mbere muri Afurika ufite porogaramu yo muri telefone (Application) iboneka kuri Play Store asaruramo amafaranga.

Wema Sepetu ni umwe mu bakobwa bafite izina rikomeye muri Tanzania ndetse by’umwihariko akaba yaramenyekanye muri 2006 ubwo yabaga Nyampinga w’iki gihugu, aza no kugihagararira muri Miss World 2006.

JPEG - 85.7 kb
Wema Sepetu yakanyujijeho na Diamond
Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Elie - 3/12/2017 saa 09:36

ndumiwe koko
Kanda hano umusubize

MUNEZERO - 2/12/2017 saa 04:05

Ubwose avuze iki? Akunda abagabo wagirango ni urukiko none ngo arangira inama ntabanze nawe ayigire kuko byaramucanze.
Kanda hano umusubize

anonymous - 29/11/2017 saa 07:09

ubwo se avuze iki?utuntu yita duto ni utuhe,hari uguca inyuma akabyita utuntu dutu,hariho ni ugukupa akabyita utuntu duto...yakagombye gusobanura ibyo yita utuntu duto kuko abakobwa b'iki gihe ntiboroshye apana kuvuga ngo ni ukuremereza ibintu niyo mpamvu yirirwa asimburanya abagabo nk'imyenda ntawe bamarana kabiri none ngo arimo aragira abantu inama
Kanda hano umusubize

anonymous - 29/11/2017 saa 07:08

anonymous - 29/11/2017 saa 06:57

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X