Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Aline Gahongayire n’uwari umugabo we Gahima, batandukanyijwe n’urukiko

Nyuma y’igihe kitari gito habayeho gutandukana hagati ya Aline n’uwari umugabo we ariko bitaranozwa n’inzego z’ubuyobozi,kuri ubu urukiko rwemeje ko rwamaze kubatandukanya burundu nyuma y’uko Gahima abisabye.

Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye mu mujyi wa Kigali rwemeje ko Gahongayire Aline n’umugabo we Gahima Gabriel batandukana ntacyo bagabanye kuko nta mutungo bari bafite.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Ugushyingo 2017.

Ababuranyi bombi bari bitabiriye isomwa ry’urubanza rw’ubutane bwasabwe na Gahima Gabriel ashaka gutandukana n’umugore we Aline Gahongayire, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Urukiko rw’ibanze rwavuze ko Gahima na Gahongayire bari bamaze amezi 12 batabana nk’umugabo n’umugore bagomba guhabwa ubutane.

Bombi bari barasezeranye ivangamutungo rusange ariko kubera ko nta mwana n’umutungo bombi bari bafitanye buri wese yemerewe kujya ukwe n’undi kwe.

Nyuma y’isomwa ry’urubanza rwamaze iminota itagera kuri itanu, bombi bagaragaje ko bishimiye icyo cyemezo baramwenyura ndetse bagishyiraho umukono wemeza ko umwe atanye n’undi burundu.

Mu iburana ry’urubanza rwabo rwa gatanya, Gahongayire Aline yagaragaje ko yifuza gutana n’umugabo we anagaragaza ko afite inyota yo kuzongera gushakana undi mugabo kuko ngo abona akiri muto. Gusa ariko Gahima ntiyerure neza ko azongera agashaka.

Ingingo ya 237 y’igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano mu gace kayo ka kabiri ivuga ko buri wese mu bashyingiranywe ashobora gusaba gutana burundu.

Yabisaba kubera igihano k’icyaha gisebeje cyane, ubusambanyi, guhoza undi ku nkeke, kwanga gutanga ibitunga urugo, guta urugo igihe cy’amezi 12 nibura, no kumara nibura imyaka itatu batabana ku bushake bwabo.

Gahima Gabriel na Gahongayire Aline basezeranye kubana ku itariki ya 20 Ukuboza 2013.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JANJA - 6/12/2017 saa 12:00

icyo nzi nuko bibiriya ivuga ngo umugabo ye gutana numugore kuko umugore yezwa kubwumugabo cg umugabo yezwa kubwumugore bityo abana babo bakajyira umujyisha ariko ngo ushaka gutana atane.
Kanda hano umusubize

- 5/12/2017 saa 02:20

Bibiliya ntiyemera na gato divorce(matayo 19:1-12) rero Aline kuba akoze divorce ni scandal Ku ivugabutumwa rye.Rero kongera gushaka undi mugabo na byo bibiliya ibitera utwatsi(1Korinto7:10-11).Ubwo reka tubihange amaso.
Kanda hano umusubize

BOSCO KWIZERA - 30/11/2017 saa 10:12

BIRAGARAGARA KO ALINE HARIMWO IBYO ATUBESHYA MU NDIRIMBO ZE "NGO MURUMVA IBYO MVUGA NTIMUREBE IBYO NKORA"
Kanda hano umusubize

BOSCO KWIZERA - 30/11/2017 saa 10:08

NI HATARI BIGARAGARA K UWO ALINE HARIMW IBYO YATUBESHYA "NGO MURUMVA IBYO MVUGA NTIMUREBE IBYO NKORA"
Kanda hano umusubize

emmy - 30/11/2017 saa 07:46

Ahubwo uyu mugabo nintwari Nakururikiranye uburyo uyu Mugore yasuzuguye umunyamakuru amubaza niba amakuru yitandukana numugabo we ari Umuriro numvise uburyo yatutse uwo munyamakuru nsanga uyu mudamu nadahinduka kuvanga ibyimana nibyaha azahura nikibazo gikomeye simucira urubanza ariko Aline yivanga ibyi IMANA nibyaha kuko banatabyitondera azahura nibibazo kuko IMANA yo ntinegurizwa izuru gusa mahi Ndashima gablier uburyo yabyitwayemo kandi IMANA izamuha umugasha umukwiye

- 29/11/2017 saa 15:43

ntibyoLoshye!!!!
Kanda hano umusubize

Giuliani chaste - 29/11/2017 saa 11:50

Iyo ni inama ya kigabo kuko nta guhatiriza ibidashoboka

- 29/11/2017 saa 07:04

ntitwa varens inama nababagira umwe yumva akeneye undi yumvako bakongera kubana umwe yakegera undi bakaganira
Kanda hano umusubize

josiane - 29/11/2017 saa 06:46

Imana ikwiye kudutabara kuko ibibintu byeze bya divorce bituma umuntu atinya gushaka arko Inama naha Aline niba ananiwe kwihanganira umugabo we undi uzaza azabasha kumwihanganira kd amenyeko ntamarayika kd bibiliya ivugako umugore wumumpfa asenya urugo ariko umunyabwenge ararwubaka kd nkanagaruka kubagabo bashaka abagore bakoze divorce wowe Niki uba uje guhinduraho niba yarananira nawe wowe ubawumva muzashobokana ? ikindi bible ivugako arisezerano winjiyemo utazasohokamo kuko uvuga ko ibyiza Ni bibi uzabyihanganira none kwihanganirana birabuze kd bible ivugako wemerewe gushaka aruko umwe murimwe yapfuye navugango Imana yomwijuru idufashe rwose
Kanda hano umusubize

Masengesho - 28/11/2017 saa 12:42

Umunsi w'ubukwe,usanga Groom na Bride bageze muli Paradizo. Bitana Cheri,Sweet,Honey,etc...Nyamara ntibimara kabiri.Ababana neza cyangwa abadatandukana ni bake.Ndetse abenshi baricana.Mu gihe imana idusaba kubana iteka.Byose biterwa nuko abantu batubaha amahame imana yaduhaye muli Bible.Urugero,imana itubuza gusambana,ikadutegeka kwihanganirana no kubabarirana. Muli rusange,isi ifite ibibazo kubera ko abantu bananiye imana.Hafi ya bose batunze Bible,ariko banga gukora ibyo ivuga.Abakristu nyakuri ntabwo batandukana.
Kanda hano umusubize

Kagagi - 28/11/2017 saa 11:40

Ndabona Ari kimwe na Clara. iyo tubumva kuri radio rwanda na television batanga inama wagira uti Dore abantu, ariko mbega, Bigaragarako Gahongayire aba yishushanya mubijyanye na Gospel yirirwamo, ariko ntamugayo; nohambere aha Hari ikinyamakuru nasomye cyamusohoye kurutonde rw'abahehesi. Inama namuha nuko ndashaka undimugabo azabanze arebe icyo apfuye n'uyu agikosore abone kongera gushaka. si non, narwo ntiruzaramba
Kanda hano umusubize

Kagagi - 28/11/2017 saa 11:39

Ndabona Ari kimwe na Clara. iyo tubumva kuri radio rwanda na television batanga inama wagira uti Dore abantu, ariko mbega, Bigaragarako Gahongayire aba yishushanya mubijyanye na Gospel yirirwamo, ariko ntamugayo; nohambere aha Hari ikinyamakuru nasomye cyamusohoye kurutonde rw'abahehesi. Inama namuha nuko nashaka undimugabo azabanze arebe icyo apfuye n'uyu agikosore abone kongera gushaka. si non, narwo ntiruzaramba
Kanda hano umusubize

- 29/11/2017 saa 17:37

Inama namugira nuko yasubiza amaso inyuma mbere yuko atekereza gushaka undi mugabo naho ubundi asebeje umurimo wimana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X