Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Nedelcu Leonida na Djano Witakenge hashobora kuvamo umwe ugiye gutoza Rayon Sports

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports muri iyi minsi idafite abatoza nyuma yo gutakaza uwari umutoza wungirije Ndikumana Hamad Katauti wazize urupfu rutunguranye, mu gihe umutoza mukuru Karekezi Olivier ari mu maboko y’Ubutabera aho akurikiranyweho ibyaha byakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga,kuri ubu haranugwanugwa ko hagati ya Nedelcu Leonida na Djano Witakenge hashobora kuvamo umwe utoza iyi kipe.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahamije ko buri kuganira n’abatoza batandukanye barimo umunya-Romania Nedelcu Leonida Marian wifuza na we gutoza iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize.

JPEG - 46.1 kb
Romania Nedelcu Leonida Marian

Mu cyumweru gishize, mu bitangazamakuru bitandukanye hari hatangajwe inkuru y’uko umutoza Goran Kopunovic yegerewe na Rayon Sports, ndetse anitangariza ko iyi kipe bumvikanye yayitoza kuko kuva kera yagiye akurikirana amateka yayo.

Aha, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwabanje kwirinda kugira icyo butangaza kuri ibi, gusa noneho umuyobozi w’iyi kipe Paul Muvunyi yatangarije itangazamakuru ko bari mu biganiro n’abatoza batandukanye barimo umunya-Romania Nedelcu Leonida Marian.

Paul Muvunyi yagize ati: “Kuri ubu ntabwo Karekezi turi kumwe gusa twemeje ko mu cyumweru gitaha tuzicara tugahitamo umusimbura(...). Nedelcu Leonida Marian ni umwe mu batoza tumaze kuvugana ariko ntawe twari twahitamo yaba umukuru cyangwa uwungirije”.

Nedelcu Leonida Marian ayitangariza ko yifuza na we kuba yatoza iyi kipe yambara ubururu n’umweru. Yagize ati: “Twavuganye na Rayon Sports ariko ntakintu twumvikanye gusa ndashaka kubatoza nanabasezeranije gutwara igikombe nkanabageza mu matsinda ya Champions League(...)

Yongeyeho ati"Ndi umutoza w’umunyamwuga kuva muri Romania. Mfite uburambe muri uyu mwuga bityo ndashaka gutoza imwe mu makipe meza muri shampiyona y’u Rwanda”.

JPEG - 33.1 kb
Djano Witakenge

Djano Witakenge nawe ari mu bavugwa ko ashobora gutoza iyi kipe nyuma y’uko afite uburambe mu mupira w’amaguru.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kadigwa - 29/11/2017 saa 12:29

UBUYOBOZI BWA RAYON SPORT NIBUREBE KURE, BWIBUKE KO IKIPE IZAKINA CHAMPIONS LEGUE NA CONFEDERATION CUP MAZE BUFATE UYU MUZUNGU BUTAJUYAJE, KEREKA ABAYE AGORANA NAHO WITAKENGE NI LOCAL PE!
Kanda hano umusubize

kavukire - 2/12/2017 saa 07:08

ushingira kuki uvuga ko uyu muzungu ariwe ushoboye ko ushobora gusana ntacyo ashoboye ko batatanze CV ye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X