Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abafite ubumuga mu Rwanda bagiye kwizihiza umunsi wabo mu buryo bwo kwidagadura

Nk’uko bimaze kumenyerwa mu Rwanda ko abamugaye nabo ari abantu nk’abandi ndetse ko bakwiye koroherezwa mu buryo bwose,kuri ubu abafite ubumuga bagiye kwizihiza umunsi wabo hamurikwa imideri ndetse no mu mibyinire idasanzwe.


Buri mwaka tariki 3 Ukuboza 2017 ni umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, muri uyu mwaka mu Rwanda uyu munsi ugiye kwizihizwa mu buryo butandukanye n’ubusanzwe bumenyerewe kuko mu kuwizihiza ubu hagiye kuba ibirori bidasanzwe aho abafite ubumuga bazaba bamurika imideri.

Iki gitaramo cyo kumurika imideri no kubyina hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga byitezwe ko cyizaba tariki 3 Ukuboza 2017, kikazabera mu cyumba cy’imyidagaduro cyo kwa Mulindi Japan One Love hafi y’ahahoze akabyiniro kamamaye nka Cadillac.

Kwinjira muri iki gitaramo azaba ari ubuntu. Impamvu byagizwe ubuntu nk’uko byatangajwe ngo ni uko nta nyungu icyenewe ahubwo igikenewe ari ukwereka abazitabira ko n’abafite ubumuga bashoboye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

matata - 29/11/2017 saa 08:30

Ni byiza kabisa.Erega nabo ni abantu nka twe kandi benshi barize ndetse baraminuza.Ariko mfite akabazo mbaza abantu mwese:Ko pastors bavuga ko bakiza abantu bamugaye,hari uwo mwaba muzi neza kandi uzwi n'abantu benshi pastors baba barakijije?Kigali yuzuye abantu benshi bamugaye twese tuzi.Muli za Gares,imihanda,ibigo by'abamugaye i Kanombe,etc...Kuki ntawe ba Bishop Rugagi n'abandi ba pastors bari bakiza,ariko uzwi neza hano muli Kigali?Jye mbona ari imitwe kuko Yesu n'abigishwa be bakijije abamugaye benshi cyane kandi babaga bazwi neza mu mujyi.Urugero,soma Ibyakozwe 8:7,8 abamugaye benshi cyane PETERO yakijije mu mujyi wa Samaria.Icyo gihe abatuye Samariya bose barababonye barishima cyane.Ikindi cyerekana ko pastors batubeshya,nuko baba bishakira ifaranga.Nyamara abakristu nyakuri iyo bakoraga igitangaza ukabaha amafaranga,barakubwiraga ngo "pfana n'ayo mafaranga".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Mujye mushishoza aho gupfa kwemera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X