Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kuki abanyamahanga baha agaciro ubuhanzi gakondo nyarwanda kurusha banyir’ ubwite?- Intore Semanza JB

Abahanzi gakondo nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira amaserukiramuco mpuzamahanga batangazwa no kubona uburyo inganzo yabo yubahwa mu bihugu byo hanze ariko Abanyarwanda bakabifata nk’ ibisanzwe.

Mu gihe cyose u Rwanda rwagiye ruhagararirwa mu bitaramo ndetse n’ amarushanwa mpuzamahanga, abahanzi gakondo nyarwanda ntibahwemye kwegukana ibikombe bya mbere.

JPEG - 33.7 kb
Intore Semanza JB

Mu rwego rwo kumenya impamvu inganzo gakondo nyarwanda igira agaciro kanini ari uko irenze imbibi z’ igihugu, twaganiriye n’ umwe mu bahanzi gakondo bafite ubunararibonye mu kuririmba, guhamiriza ndetse no kwigisha abakiri bato.

Kizigenza (Captain) w’ Itorero ry’ Igihugu”Urukerereza ndetse akaba anayoboye Ishyirahamwe ry’ abaririmbyi, ababyinnyi n’ abacuranzi gakondo mu Rwanda “Ishakwe Gakondo Union, Intore Semanza Jean Baptiste atangaza ko ubushakatsi bugenda bugaragaza ko ubuhanzi gakondo bufite ibanga rikomeye ariko bukeneye na none imbaraga nyinshi kugirango bubyazwe umusaruro nyawo.

Ati “Ku giti cyanjye nitegereje amaserukiramuco ndangamuco mpuzamahanga maze kwitabira hirya no hino ku mubumbe w’ Isi nsanga iyo ubuhanzi gakondo nyarwanda burenze ku Kibuga cy’ indege cya Kanombe buhita bugira agaciro kanini cyane”.

Kuri iyi ngingo, Semanza atangaza ko abahanzi gakondo bahura n’ ikibazo gikomeye iyo bagannye amasosiyeti y’ ubucuruzi basaba gushyigikirwa iyo bafite ibitaramo mu gihugu no hanze yacyo.

Ati “Nubwo aya masosiyeti y’ ubucuruzi kenshi atubwira ko yishimira ibihangano byacu, bakunze kudusubiza ko nta mafaranga ahari abiteganyirijwe kandi ari twebwe tugira uruhare rukomeye mu kwamamaza ibyiza bitatse u Rwanda ndetse kenshi binateza imbere ubukerarugendo twese tuzi ko budufatiye runini”.

Uruhare rwa Leta mu gushyigikira ubuhanzi gakondo

N’ubwo Minisiteri ifite mu nshingano zayo umuco yagerageje gukangurira abahanzi kwibumbira mu mashyirahamwe ndetse n’ amahuriro kugirango badatatanya imbaraga zabo, ariko nta bushobozi buragaragara.

Kuko ku bw’ amatorero yikorera cyangwa abahanzi gakondo ku giti cyabo hari ikibazo gikomeye gikunze kugaragara ubwo baba batumiwe mu maserukiramuco cyangwa se mu bitaramo mpuzamahanga aho usanga nta bufasha bwihariye bahabwa na Leta.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ntabanganyimana Emmanuel - 7/12/2017 saa 05:19

Abanyamahanga baha ubuhanzi gakondo agaciro kuko butwibutsa neza amateka ya kera,AKATWIBUTSA KANDI n'uko abakera BABAGAHO.
Kanda hano umusubize

- 7/12/2017 saa 05:14

nukobitwutsa amateka y'ibyahise,n'imibereho y'abakera
Kanda hano umusubize

Sabimana Pascal - 30/11/2017 saa 09:20

MINISPOC igomba gufata responsabilies zose igafata neza aba bahanzi gakondo yewe igacuruza impano zabo ndetse nabo bikabatunga nta mususu. Gakondo oye!ubundi umunsi abanyarwanda n' abanyafurika muri rusange bazamenya ubutunzi bafite niwo munsi tuzanyurwa.
Kanda hano umusubize

Aline Sengayire - 30/11/2017 saa 09:18

Yewe ibyo uyu mugabo Semanza avuga nibyo pe, ahubwo ubuyobozi ndetse n' abashoramari bashyiremo agatege ubundi bibyazwe umusaruro. Abazungu ni abayabwenge barabatumira mukabereka amabanga yanyu ubundi bo bakayabyaza umusaruro mwebwe bakabaha ibisigazwa ariko Africans mwabaye mute " Ntizajye turengane Imana ntacyo itaduhaye ahubwo gukanguka wapi.
Kanda hano umusubize

Nkudiyimana Casimir - 29/11/2017 saa 11:55

kugirango umuco nyarwanda ukomere Reta nikore uburyo ihuza amatorero kandi ishyireho n'amafaranga yokujya atera inkunga ayo matorero
Kanda hano umusubize

HABIBU - 29/11/2017 saa 11:40

Ni uko reta cyangwa abikorera nta gaciro bawuha. Reba nawe amamiliyoni apfa ubusa ngo bari gutegura amarushanwa adafite icyo yongera mu muco nyarwanda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X