Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hari abatazi ko igitunguru gitukura ari umuti!Dore ibyo kivura

Igitunguru gitukura tugikoresha kenshi nk’ikirungo, tugiye gukaranga se, no ku ifiriti cyangwa salade. Ibiryo kirimo wumva bihumura neza.

Ese igitunguru cyaba ari umuti?

Yego nibyo kuko gikize kuri :

Vitamin C
Vitamin B6, B9

Calcium
Sodium
Vitamin A

Akamaro k’igitunguru ku buzima

Iyo uriwe n’uruyuki, gikate utsirime ahariwe, bivura kubyimbirwa no kuryaryatwa

Igitunguru kibamo quercetin ikaba izwiho guhangana na kanseri

Kukirya kibisi bifasha mu kurwanya cholesterol mbi mu mubiri. Iyi cholesterol mbi ituma umutima uteragura nabi

Amababi yacyo akize kuri Vitamin A. Kuyateka mu biryo bifite akamaro. Iyi vitamin izwiho kurwanya ubuhumyi, n’imikurire mibi

Ibibabi byabyo bikize kuri vitamini A
Kiri mu miti ivura inkorora, grippe, ndetse kinarwanya mikorobi

Ku bagabo kurya ibitunguru birinda kanseri ya porositate

Kirimo chrome ikaba izwiho kuringaniza isukari yo mu maraso

Vitamin B9 irimo ifasha mu gutekereza neza, gusinzira neza no kugira appetit

Vitamin C izwiho kongera collagen ifasha mu gutunganya umubiri n’umusatsi. Ariko ntibivuze kucyisiga, nukukirya, ibisigaye umubiri urabyimenyera

Kuvuza igitunguru bisaba kukirya uretse ku kuribwa n’uruyuki.

Salade yabyo
Kubirya ni ukubihekenya, kubitekana n’ibiryo, kubikoramo salade (aha urabikatakata ugakamuriraho indimu ugashyiramo n’akunyu gacye).

Icyitonderwa
Kuri bamwe bishobora kubatera ikirungurira cyangwa kuzana imyuka mu nda. Icyo gihe ubikoresha mu biryo gusa kuko ho ntacyo bitwara.

Ikindi aho kubishyira mu mavuta wacaniriye, ahubwo jya ubikatira hejuru yibyo kurya ugiye kubiterura ku ziko. Niho biba bifite umwimerere wabyo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ayinkamiye catherine - 6/12/2017 saa 05:50

mutubwire quantite ntarengwa umubiri uba ugomba kwakira Ku munsi. murakoze
Kanda hano umusubize

Ayinkamiye catherine - 6/12/2017 saa 05:47

Murakoze kutwungura ibiyekerezo kikiribwa cy'igitunguru gitukura. mutubwire quantity ntarengwa iba ikenewe Ku munsi.
Kanda hano umusubize

Iranzi Gentil - 4/12/2017 saa 09:18

mwiriweneza,ncutibavandimwe ndabashimiye kumakurumeza afitiye inyungu umubiriwacu nkabanifuzayukomwamfasha kumuntuwabubizi mugihe,umuntu avanze igitunguru ninyanya haricobyamufasha,murakozecyane kubisobanuro.
Kanda hano umusubize

- 30/11/2017 saa 04:38

Murakoze Cane.Ndumva Gifise Akamaro Kanini.None Nko K-umuntu Agwaye Hypertension N-amaso,Wewe Harico Comufasha?
Kanda hano umusubize

HABIMANA - 30/11/2017 saa 07:40

Nshuti yanjye, niba ugira ikibazo cya Hypertension nakugira inama yo kujya ufata amazi ashuyshye ugasya Tungurusumu(garlic, Ail) ubundi ukankwa imanuka uyumva.
Kanda hano umusubize

kabuto - 2/12/2017 saa 09:30

ushyiramo ingana gute garlic munazi angana ate.?
Kanda hano umusubize

dr jay - 5/12/2017 saa 06:13

iyo urwara HTA uze urarya amashaza arimwo nigitunguru bitogosheje atamavuta n'munyu washizemwo,biravura cane kuruta n'imiti ya kizungu
Kanda hano umusubize

Venuste Hakiza - 29/11/2017 saa 16:25

Turabashimiye kuri iyi nkuru. Najyaga nibaza kugituma abariye ibitunguru bibisi bagira umwuka mubi uva mukanwa, naho n'uko baba batakurikije amabwiriza yikoreshwa ryacyo. Murakoze
Kanda hano umusubize

Bikorimana Patrick - 29/11/2017 saa 14:11

Twishimiye inama kukamaro kibitunguru abenshi tubirya tutazi icyo bimara tukabyitako ngo bituma Amavuta ahumuraneza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X