Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Hanze y’u Rwanda >> 

Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe y’umupira w’amaguru ntikiri mu irushanwa rya CECAFA

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo irushanwa rya CECAFA ritangire,Zambia yamaze gutererana andi matsinda y’ibihugu barikumwe yitwaje ko ngo muri Kenya hari umutekano muke.


Ikipe y’igihugu ya Zimbabwe y’umupira w’amaguru yikuye mu irushanwa rya CECAFA Senior Challenge Cup rigiye kubera mu gihugu cya Kenya guhera mu mpera z’iki cyumweru, kubera ibibazo by’mutakano mucye uri kuvugwa mri Kenya.

Zimbabwe yari yongeye gutumirwa muri CECAFA nyuma yo kuyizamo muri 2011 ubwo yaberaga mu gihugu cya Tanzania.

Itangazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zimbabwe (ZIFA) ryashyize ku rubuga rwaryo, rivuga ko bahisemo kutitabira CECAFA izabera muri Kenya kubera ikibazo cy’umutekano mucye uri kuvugwa muri iki gihugu, bakaba badashaka gushyira mu bibazo abakinnyi n’abatoza babo.

Zimbabwe yari mu itsinda rya 2 kimwe na Uganda, Ethiopia, u Burundi (Bwamaze no kugera muri Kenya) na Sudani y’Epfo.

Bagombaga gukina umukino wa mbere ku wa mbere w’icyumweru gitaha, bahura n’ikipe ya Uganda ifite igikombe giheruka.

Umunyamabanga mukuru wa CECAFA Nicholas Musonye yabwiye Capital FMyo muri Kenya, ko Zimbabwe kuba yikuye mu marushanwa ntacyo bibabwiye ko batazanayikumbura.

" Ntabwo rwose tuzakumbura iyi kipe muri aya marushanwa. Sinzi ibibazo by’umutekano bavuga ko bafite aha muri Kenya, niba bafite ibibazo by’ubukene bari kutubwira, batagiye guhimba ibintu tutazi ibyo ari byo.

Yakomeje agira ati"Nibo bantu ba nyuma bagira ibibazo by’umutekano kuko bafite ibibazo birenze i bya Kenya iwabo." Musonye wari warakaye aganira na Capital FM.

Bivuze ko Uganda izahura na Sudani y’Epfo ku wa mbere w’icyumweru gitaha nyuma y’umukino uzaba wahuje ikipe ya Ethiopia n’u Burundi, indi mikino ikazakomeza uko yari iteganyijwe muri iri tsinda.

Kuri uyu wa gatanu i Nairobi hateganyijwe inama irahuza abayobozi b’umupira w’amaguru mu bihugu bigize CECAFA.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Judith Brothers - 8/12/2017 saa 03:15

I have been surfing online more than 3 hours today, yet I never found any interesting article like yours. It is pretty worth enough for me. In my opinion, if all site owners and bloggers made good content as you did, the net will be a lot more useful than ever before. Check out my site - [http://victoriastyle.vn/collections/vay-dam->http://www.softwareclassifieds.com/user/profile/13834]
Kanda hano umusubize

mariko - 1/12/2017 saa 02:59

Ko kunkuru mwashizeho Zambia nokuri title yambere mwandika Zambia
Kanda hano umusubize

Rebero - 30/11/2017 saa 14:10

Wowe womuri Kenya wagombye kumenya ko Zimbabwe ikurusha ubunararibonye yewe ko inakomeje kuba urumuri muri Africa.Reba ibihigu yo na Tanzaniya byafashije kwikukira maze ureke kuvuga ibyo utazi.Ngo nta mutekano bagira? Ejobundi bahinduye ubutegetsi nta muntu numwe upfuye mwebwe buri matora hapfa abantu.Come on Africans...
Kanda hano umusubize

John Nziza - 30/11/2017 saa 06:29

Plz don't lie this is not Zimbabwean soccer team it is Zambia Chipolopolo ndabazibose bamwe twarakinanye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X