Monaco cosmetics

Igitaramo Alikiba aherutse kuririmbamo cyateje umwiryane hagati ya mushiki we n’umunyarwenya

Ali Kiba aherutse gukora igitaramo gikomeye,ariko haza kugaragara umunyarwenya wavuze ko ataririmbye uko byakagombye biza gutuma mushiki we amwifatira ku gahanga batangira intambara y’amagambo.

PNG - 489.8 kb
umunyarwenya Mama Ashura

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize nibwo habaye igitaramo gihuza abahanzi bakomeye muri Tanzania cyiswe Fiesta nyuma y’icyo gitaramo umunyarwenya Mama Ashura nawe wari witabiriye icyo gitaramo yavuze ko Ali Kiba ataririmbye neza muri icyo gitaramo, mushiki wa Ali Kiba amusubiza ko byose abiterwa n’ishyari anamwita imbwa.

Iyi ntambara y’amagambo yatangiriye kuri Instagram aho Mama Ashura wamamaye muri filimi zo gusetsa yavugaga ko Ali Kiba azi kuririmba ariko uburyo yitwara iyo ari ku rubyiniro bidashimishije bityo akwiye kubihindura ngo kuko n’ubwo afite ijwi ryiza ariko atarikoresha iyo ari ku rubyiniro ngo abashe gushimisha abafana.

Uyu munyarwenya yongeye kwifashisha urubuga rwa Instagram asaba abafana ba Ali Kiba kureka kujya bamutaka nyamara atakoze neza ndetse anamugereranya na Diamond Platinumz avuga ko iyaba ari we yari kwerekana igitaramo kiza kuko azi gukoresha ijwi rye akarihuza n’ibyo abafana bakeneye.

Mushiki wa Ali Kiba witwa Zabibu Kiba ntiyatindijemo yahise asubiza Mama Ashura nawe abinyujije ku rubuga rwa Instagram avuga ko amagambo yose avuga ayaterwa n’ishyari ngo kuko bisanzwe bizwi ko iyo umuntu arimo gutera imbere hatabura abamugirira ishyari.

Yagize ati “Iyo uzi icyo ukora ukamenya n’abagushaka, isi yose ishobora kukwanga, uzakomeza utere imbere twishimire imigisha yawe ndetse ugere aho ushaka, siko imbwa zose zizakumokera aba ari ngombwa ngo uhagarare urwane na zo”

N’ubwo iyi ntambara y’amagambo hagati ya Mama Ashura na Zabib Kiba ikomeza gufata intera, uyu muhanzi we ntacyo arabivugaho.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

IRADUKUNDA - 1/12/2017 saa 07:59

nukubakurikirangamenya amakuruyose
Kanda hano umusubize

- 1/12/2017 saa 07:56

IGITEKEREZOCYANJENUKUBAKURIKIRA
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X