Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

CECAFA:Butera Andrew yarengejwe ingohe n’umutoza Antoine Hey ntiyahamagarwa mu bari bwerekeze Kenya

Butera Andrew wari wahamagawe mu bakinnyi bazajya gukina CECAFA,ntari bujyane na bagenzi be bari bwererekeze mu gihugu cya Kenya.Antoine Hey utoza Amavubi yatangaje ko uyu musore amaze igihe avuye mu mvune bityo ngo bikaba bikirikare kuba yakinishwa ataramera neza.


Butera Andrew wari wongerewe nyuma mu itsinda ry’abakinnyi 23 bari mu mwiherero wo gutegura CECAFA niwe wasigaye ubwo umutoza Antoine Hey yemezaga abajya muri Kenya kuri uyu wa Gatanu.

Amavubi yari yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Uganda igitego 1-0 mu 2015 azakina umukino wa mbere ku Cyumweru na Kenya saa saba (amasaha y’i Kigali) bakinire Bukhungu stadium muri Kakamega.

Antoine Hey utoza Amavubi yemeje urutonde rw’abakinnyi 23 ajyana muri Kenya nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane kuri stade Amahoro, myugariro wa Kiyovu Sports, Mbogo Ally na Sekamana Maxime wa APR FC nibo bahamagawe bwa mbere bagiye gukinira Amavubi makuru.

Amavubi ari mu itsinda A hamwe na Libya (biri kumwe kandi no mu itsinda rya CHAN 2018), Tanzania, Zanzibar na Kenya izakira iyi mikino mu gihe itsinda B ririmo Uganda, Burundi, Sudani y’Epfo na Ethiopia.

Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu. Abakinnyi bagiye muri Kenya ni abakina imbere mu gihugu mu rwego rwo kwitegura igikombe cy’Afurika (CHAN) kizabera muri Maroc mu 2018.

Itsinda ry’abakinnyi 23 bagiye muri CECAFA muri Kenya

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) na Ndayishimiye Eric (Rayon Sports)

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (Kiyovu Sports).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC) na Biramahire Abeddy (Police FC).

JPEG - 128.7 kb
Amavubi ubwo yakinaga CHAN mu mwaka wa 2016

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu 2015 Uganda itsinda u Rwanda batatu Ndayishimiye Eric Bakame, Mukunzi Yannick na Usengimana Faustin nibo basubiye muri iri rushanwa aho u Rwanda ari cyo gihugu cyageze ku mukino wa nyuma inshuro nyinshi 7 gitwaramo igikombe rimwe mu 1999 cya Rwanda B.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 1/12/2017 saa 08:52

Igitsina Cumugore
Kanda hano umusubize

olivier - 1/12/2017 saa 06:54

uyu mukinnyi butera n,umukinnyi ukomeye cyane ahubwose yabagahe kweli
Kanda hano umusubize

- 3/12/2017 saa 11:31

butera bakomeza kurenza ingohe bazamwicuza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X