Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Miss Iradukunda yavuze byinshi ku irushanwa rya Miss World atagiriyemo amahirwe yo kuboneka muri 40 ba Mbere

Mu rugendo rw’irushanwa rya Miss World,Miss Iradukunda Elsa yagiye ahagarariye u Rwanda.N’ubwo yaryitabiriye ariko ntiyagize amahirwe yo kuboneka muri 40 ba mbere.

Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri irushanwa ry’ubwiza rya Miss World 2017 rirangiye, Miss Elsa Iradukunda wari waryitabiriye yageze i Kigali.

JPEG - 51.3 kb
Miss Iradukunda ubwo yigaragazaga muri Miss World 2017

Miss Rwanda 2017 yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Kanombe ku mugoroba wo ku itariki ya 29 Ugushyingo 2017.

Akigera i Kigali yagaragaje ko yagiriye ibihe byiza mu marushanwa y’ubwiza ya Miss World 2017, gusa ariko avuga nta kidasanzwe yayabonyemo.

Agira ati “Buriya amarushanwa ni amarushanwa nyine kandi amarushanwa yose ahora asa, ni kimwe.”

Akomeza avuga ko yashimishijwe no gusanga abakobwa bose aho baba baturuka hose, iyo bahuriye hariya bose baba ari umwe.

Ati “Ikintu nabonye hariya kikanshimisha ni uko turi abakobwa batandukanye bava mu bihugu bitandukanye ariko twese buriya turi umwe.”

Agira ati “Twese tuba dufite intego imwe yo guteza imbere ibihugu byacu, no gufashanya kugira ngo twubake sosiyete nziza tubamo. Ni cyo kintu numva cyanshimishije.”

Miss Elsa avuga kandi ko ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi yigiye muri Miss World 2017 ari ukwigirira icyizere birenze uko byari bisanzwe.

Ati “Ikintu gikomeye nakuyemo ni uko uko waba umeze kose, uko waba usa kose, aho waba uva, ni ugukomeza kwigirira icyizere.”

Ikamba rya Miss World 2017 ryegukanywe n’umukobwa wo mu Buhinde w’imyaka 20 witwa Manushi Chhillar.

Miss Rwanda yavuye mu irushanwa rya Miss World 2017 ryabereye mu Bushinwa, abanza kunyura mu Bufaransa mu bikorwa by’umushinga we wo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwada).

Miss Elsa ntiyabashije kuza muri ba Nyampinga 40 batoranyijwemo uwegukanye ikamba.

Abaye umunyarwandakazi wa kabiri witabiriye irushanwa rya Miss World nyuma ya Miss Mutesi Jolly wari Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel Rugina - 1/12/2017 saa 20:17

Aliko u Rwandarukura hehe amafranga yo gupfusha ubusa kaliya kageni? Ubwiza bw'umuntu ese yaba umuhungu cg umukobwa, yaba umugabo cg umugore, ubwo bwiza buba mu mutima we. Umuntu wese uli kw'isi afite muli we ubwiza Imana yamuhaye. Ntabwo u Rwanda rwagombye kujugunya amafranga iryaguye muli ibi bidafite agaciro na mba nka ba NYAMPINGA! Ba MISS WORSD! 'ibindi nk'ibyo, abanyarwandabishwe n'inzara, banahung buli munsi! Umukobwa mwiza w'umunyarwanda nui umukobwa ukuranaimico myiza ya Kinyarwanda,nanone agahumuka mu bwenge bw'amashuri,akamenya umuryango n'urugo,akabyalira u Rwanda. akaruhekera. NGUWO NYAMPINGA W'UKULI,IBINDI NI UGUPACAPACA.
Kanda hano umusubize

Ida - 3/12/2017 saa 17:10

Ushobora kiba ntanyungu ubibonamo ariko hari banyirinyungu mwana icyutazi ntukavuge ko kitabaho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X