Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umwana Bebe Cool na Zuena baherutse kubyara bamwise izina

Umwana uherutse kuvuka mu muryango wa Bebe Cool n’umugore we Zuena bamwise izina akimara kuvuka bitangaza imbaga aho abantu bibazaga impamvu yahise ahabwa izina batarindiriye ibiroro byo kwita izina.


Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda Bebe Cool n’umugore we Zuena Kilema bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yaho uyu mugore we abyariye umwana wa gatanu.

Bebe Cool abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram ku wa 29 Ugushyingo 2017, yatangaje ko we n’umugore we Zuena Kilema babyaye umwana wa gatanu w’umukobwa ndetse akazitwa Eman anaboneraho gushimira abantu bose basengeye umugore we agitwite bakaba banakomeje kubasengera ngo ubuzima bwabo bumere neza.

Bebe Cool abinyujije ku rubuga rwa Instagram yagize ati “Birangiye muri iki gitondo saa 4:40, Imana ihaye umugisha umuryango wacu tubyara umwana w’umukobwa ufite ubuzima bwiza akazitwa Eman. Mwarakoze kudsengera no gusenga ngo amasengesho”

Uyu mwana Eman ni uwa gatanu mu muryango wa Bebe Cool kuko asanzwe afite abandi bana ba 4 ari bo Alpha, Beatha, Caysan na Dean.

N’ubwo muri aba bombi yaba Zuena ndetse na Bebe Cool nta wurashyira ahagaragara ifoto y’umwana wabo bibarutse uyu munsi nk’uko ubusanzwe bahita basangiza abakunzi babo amafoto umwana wabo akivuka, ibi ntibyabujije abafana babo kubaha impundu no kubifuriza ibyiza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X