Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Safi Madiba ngo yumva gukora umuziki ku giti cye biryoshye kurusha uko yari akiri muri Urban Boys

Niyibikora Safi nyuma waje kwitwa Madiba,yeruye atangaza ko kuva yatangira gukora umuziki ku giti cye ntacyo yicuza ahubwo ngo arumva biryoshye kurusha uko yari akiri mu itsinda rya Urban Boys.

Muri izi mpera z’icyumweru Safi aganira na kimwe mu bitangazamakuru,yabwiye umunyamakuru ko kuri ubu yumva ameze neza mu buryo bw’umuziki kurusha uko yiyumvaga akiri kumwe na bagenzi be batangiranye kuririmbana.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe nicuza. Ntabwo nkunda kwicuza njyewe byari ngombwa, byari isomo ry’ubuzima byari bikwiriye. Igihe n’ubundi cyari kuzagera bikaba. Hari ibintu utahindura ntacyo nicuza.”

Akomeza avuga ko aho yagiye, ubuzima bwo gukora wenyine ari bwo bwiza kurusha uko byari biri muri Urban Boys.

Ati “Nari mvuye ahantu hamwe ngiye aheza cyane. Biraryoshye kubera ko ni solo, ni njye njyenyine.”

Akomeza agaragaza ko iyo umuntu akora wenyine byoroha gufata ibyemezo bizima kurusha kubifata ari abantu benshi.

Ati “Guhuza ibitekerezo muri batatu cyangwa benshi biragora. Hari igihe biba ngombwa ko ugira ibyo wemera ariko utabyemeye, ukabikora kugira ngo rya tsinda rikomeze ribeho.”

Safi avuga ko nta kintu kidasanzwe yapfaga na Nizzo. Ahubwo ahamya ko ari ibibazo bisanzwe byari biri mu itsinda.

Ati “Nta kintu kidasanzwe mfa na Nizzo. Ahubwo ibibazo byari biri mu itsinda muri rusange. Ntabwo bibaye uyu mwaka bimaze igihe. Twagerageza kubikemura bikanga, tukwiyambaza inshuti bikanga.”

Akomeza agaragaza ko ibyo bibazo byari biri muri Urban Boys byari bimeze nk’indwara ya kanseri yanze gukira kuko ngo barabikemuraga ntibishire.

Ati “Hari igihe umuntu arwara kanseri bagaca ukuguru, bikongera bagaca ukuboko, bikongera bikagera aho ubona ko hasigaye guca umutwe.”

Safi avuga kandi ko kuba mu itsinda byamweretse aho afite imbaraga n’aho afite intege nke ku buryo ngo kwikorana bitazamugora.

Akomeza avuga ko atajya aha umwanya abamuvuga nabi kuko ngo ntawe ukundwa na bose kandi yemera ko hari benshi bamukunda.

Uwo muririmbyi ahamya ko icyatumye atangira akorana indirimbo n’undi muririmbyi ari uko yabonaga ari byo byari bikwiye. Avuga ko ariko ku itariki ya 27 Ukuboza 2017 azashyira hanze indirimbo ari wenyine.

Agira ati “Icyo dushyize imbere ni ukwibanda mu gukora umuziki mpuzamahanga. Turashaka kubishyira mu bikorwa atari ukubivuga gusa."

Akomeza agira ati “Ndashaka ko umwaka wa 2018 uzansiga ndi umuhanzi uri ku rwego mpuzamahanga kandi kubigeraho ni ibikorwa.”

Safi yavuze ko afite ibikorwa byinshi aho hari indirimbo yakoreye muri Uganda n’izo akiri gukorerayo, avuga ko no muri Tanzaniya naho ahafite ibikorwa ndetse aho hombi akaba ari no gukorana n’abahanzi baho.

Ni nyuma y’uko kandi aherutse gushyingiranwa n’umugore we Judith kuri ubu werekeje muri Canada ubwo bari bakimara gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gutanga inkwano.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize nibwo Safi yahamije aya makuru ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Détente, aha akaba yaratangaje ko icyabaye ari uko yaganiriye na bagenzi be bahoranye bareba ahazaza h’iri tsinda bakabona nta imbere rifite bituma we afata icyemezo cyo kuva muri Urban Boys.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Herve Derek - 6/12/2017 saa 13:38

Safi be the judge of your destiny
Kanda hano umusubize

Herve Derek - 6/12/2017 saa 13:36

Safi be the judge of your destiny
Kanda hano umusubize

Eddie - 5/12/2017 saa 15:53

Madiba, Ndagukunda ariko wivuga ko gukora wenyine aribyo biryoha. Keretse niba uri ingona(arpagon).
Kanda hano umusubize

Eddie - 5/12/2017 saa 15:51

Madiba, Ndagukunda ariko wivuga ko gukora wenyine aribyo biryoha. Keretse niba uri ingona(arpagon).
Kanda hano umusubize

Happy_Rwanda - 4/12/2017 saa 03:35

oya ntitwemeranwa, nonese avuga ko gukora wenyine biryoshye kuruta akiri muri Urban Boys gute? byamuryoheye gute ko atarakora wenyine ngo abyumve, cg ntabwo gukora wenyine azi icyo bivuga naho bitandukanira na Featuring! nakora wenyine ntawe bafatanije azabyumva.
Kanda hano umusubize

Abby - 5/12/2017 saa 09:31

Muvandimwe ahari wumvishe icyo yashatse kuvuga? hariya yavugaga gukora utari mu itsinda, ahubwo uri gukora nka Solo. ushobora gukora solo ukanakora featuring nkakumwe yabikoze na Meddy. nimumureke akore solo kandi ndahamyako yabikoze yatekereje neza.kandi koko ntago bari gutera imbere harimo umwiryane. uriya mwanzuro rero njye narawushimye
Kanda hano umusubize

alfred - 3/12/2017 saa 13:50

the a gush yogi kite bro
Kanda hano umusubize

clo - 3/12/2017 saa 07:37

Ntakundi safe nagerageze
Kanda hano umusubize

Francois - 4/12/2017 saa 18:14

Man Geragezaturebe Yenda Harigihe Ariwowewarubagize
Kanda hano umusubize

Francois - 4/12/2017 saa 18:16

Man Geragezaturebe Yenda Harigihe Ariwowewarubagize
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X