Monaco cosmetics

Umudepite Bob Wine yatangiye gukora ubuvugizi

Umudepite akaba n’umuhanzi Bobe Wine ukomoka mu gihugu cya Uganda,yongeye guterwa intimba n’ubucuruzi bw’abirabura bwabereye muri Libia,maze atangaza ko abantu bakwiye guhaguruka bakarengera ikiremwamuntu.


Ibi, uyu muhanzi akaba n’umudepite yabitangaje akoresheje ubutumwa burebure yanditse avuga ko hakwiye kugira igikorwa ubucakara bukorerwa abirabura muri Libya bugahagarikwa, itangazamakuru rikareka kubiceceka, ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikareka kuvugira mu matamatama.

Yagize ati “Ikiremwa muntu gikwiye kwigirira isoni, ikibabaje ni uko ku isi hose abantu bakomeje kwicecekera, wowe nanjye ntitwakwirengagiza ngo twigire nk’aho ntakiri kuba n’ubwo itangazamakuru ryabiceceka cyangwa imiryango mpuzamahanga igakomeza kuvugira mu matamatama”

Mu butumwa bwe kandi Bobi Wine yakomeje ahamagarira inzego zose guhaguruka zikarwanya ubwo bunyamaswa n’ubucuruzi bw’abantu bava iwabo mu bihugu bitandukanye bashaka kujya ku mugabane w’Uburayi bagafatirwa muri Libya aho bacururizwa agasanga ibi byose biterwa n’imiyoborere mibi iri muri bimwe mu bihugu bya Afurika.

Yagize ati “Ikibabaje, ibi ntibyakabaye bibaho ariko biraba bitewe n’ahanini n’imiyoborere mibi ya bamwe mu bayobozi bacu muri Afurika. Dukwiye gutekereza uko twahaza abaturage bacu tubashakira akazi kugira ngo bishimire ibihugu bakomokamo. Nta mpamvu yumvikana ituma abanyafurika bumva babona ubuzima bwiza ari uko bagiye i Burayi.

Bobi Wine ni umwe mu badepite baharanira ko habaho impinduka mu bigendanye na politiki n’imiyoborere mu bihugu bya Afurika dore ko ari no mu bakora uko bashoboye ngo itegeko nshinga ry’igihugu cya Uganda ritavugururwa ngo Museveni abone ubushobozi bwo kongera kwiyamamaza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

BYARUHANGA. - 4/12/2017 saa 15:22

IMIYOBORERE,YAKAGAME
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X