Monaco cosmetics

Diamond Platnumz ngo ntazongera gupfa kwizera abakobwa bakina filme

Diamond avuga ko atazongera gupfa kwizera abakobwa by’umwihariko abakina Cinema yo muri Tanzania


Umuhanzi Naseeb Abdul Juma, wamamaye muri muzika ya Tanzania no muri Afurika yose nka Diamond Platnumz, yumvikanye yibasira cyane abakobwa yagiye abana nabo mu rukundo by’umwihariko umukinnyi w’amafilimi, Wema Sepetu dore ko banamaranye igihe kirekire.

Diamond Platnumz uri gukora indirimbo zizaba ziri kuri alubumu ye yise ‘A Boy from Tandale’ yashyize hanze indirimbo ebyiri mu Cyumweru gishize ‘Niache na Sikomi’ ziri mu buryo bw’amajwi aho ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo bugaruka cyane ku bibazo uyu muhanzi yagiye ahura nabyo mu rukundo

Mu ndirimbo Sikomi, Diamond yibasiye bikomeye Wema Sepetu avuga uburyo uyu mukobwa yamubabaje cyane ndetse bikamusigira isomo ry’uko atazongera kwizera abakinnyi b’amafilimi, akomeza avuga kandi ko uburyo Wema Sepetu yamuhindutse ari nako yahindutse mu minsi ishize akajya mu ishyaka rya CHADEMA rirwanya Leta avuye muri Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi.

Uyu muhanzi kandi agaruka ku munyamideli Penniel Mungilwa (Penny) bakundanye agitandukana na Wema aho avuga ko uyu mukobwa nawe yamubwiye ko atwite inda ye nyuma akaza kuyikuramo. Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati “Reka Penny wenyine! Nagerageje kumuha imodoka ubwo namenyaga ko atwite ariko nyuma yayikuyemo (Yakuyemo inda)”

Ibi byose Diamond akavuga ko ibyo yagiye abona mu rukundo ari ukubabazwa byonyine n’ubwo Imana yaje kumushumbusha Zari kuri ubu bafitanye abana babiri umuhungu w’imyaka n’umukobwa

Diamond wagarutse cyo yita amahano aherutse gukora ubwo yacaga inyuma umugore we, Zari Hassan akajya kubyarana n’umunyamideli Hamisa Mabeto ndetse bikaza gukurura impaka nyinshi mu bitangazamakuru bikamuteza kurebana nabi n’uwo bashakanye bafitanye n’abana babiri, uyu muhanzi kandi yagaragaje ko amaze kurambirwa no kubabazwa mu rukundo n’ubwo umutima we ukomeza umuhatira kubaho afite abakobwa akundana nabo.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

umutoni asiya - 9/12/2017 saa 17:16

rwose peee najye yaranyobeye
Kanda hano umusubize

umutoni asiya - 9/12/2017 saa 17:15

najye yaranyobeye
Kanda hano umusubize

nickyG - 8/12/2017 saa 05:17

byose ni kubikorana ubumenyi no kureba kure my friend.
Kanda hano umusubize

kevin - 8/12/2017 saa 02:18

Iki nacyo nigihehesi, ikintu gifite umugore nabana kiracyatekereza ibyabakobwa, yebaba we ???!!!
Kanda hano umusubize

umutoni asiya - 9/12/2017 saa 17:16

najye yaranyobeye peee
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X