Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Karekezi Olivier yasuye aho uwari inshuti ye Katauti ashyinguwe

Nkuko inshuti zibana mu bibi n’ibyiza ariko urupfu rwaza ntirurobanure,ibi byageze kuri Karerekezi Olivier wabuze mugenzi we Katauti witabye Imana mu minsi ishize ariko ntiyabona uko amushyingura kuko uwo munsi yari mu nzego z’ubugenzacyaha.

Karekezi Olivier uherutse gufungurwa , uyu munsi yagiye ku mva y’umusangirangendo we Ndikumana Hamad Katauti batozanyaga Rayon Sports wapfuye mu minsi ishize agashyingurwa i Nyamirambo.

Ku mafoto, Karekezi ari mu gahinda kumva ya Katauti, arapfukamye araririra mugenzi we.

Karekezi na Katauti bakinanye mu ikipe y’igihugu, bari kandi mu bakinnyi bacye b’abanyarwanda bagize ‘carrier’ nini iburayi nk’ababigize umwuga.

Nyuma y’iminsi 17 afunze Karekezi yararekuwe, ntiyaburanishijwe n’inkiko ku byaha byavuzwe ko yaregwaga.

Uyu munsi yasuye iyi mva, yari kumwe na bamwe mubo mu muryango we ndetse n’umugore we.

Karekezi bamufunze ku munsi bashyinguyeho Katauti.

Ntiyigeze abasha gushyingura uyu mugenzi we wari umwungirije muri Rayon Sports banabanye mu Amavubi.

Iby’urupfu rwa Katauti nabyo kugeza uyu munsi ni urujijo kuri benshi kuko icyamwishe n’ababigizemo uruhare bitaramenyekana.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/12/2017 saa 01:40

gusa uri intwari
Kanda hano umusubize

- 5/12/2017 saa 21:38

karekezi pole nakundi bibaho
Kanda hano umusubize

Migambi - 4/12/2017 saa 12:15

Karekezi Pole Kandi Numuryango Wa Kataut Ukomeze Kwihangana.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X