Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Reba ibyababaje Young Grace mu kurogoya igitamo cye

Umuhanzi Abayizera Grace wamenyekanye nka Young Grace avuga haribyo yinubiye byatumye igitaromo cye kigenda nabi.

Mu gitaramo Young Grace yagize tariki ya 02/Ukuboza mu karere ka Rubavu cyo kumurika Alubumu ye avuga cyitagenze neza kubera imvura yatumye abari bagiye kureba iki gitaramo cya Young Grace bakireba nabi kuko bari bitaruye aho cyaberaga bahunze imvura.

JPEG - 141.9 kb
Young Grace ari kurubyiniro rwa Rubavu ahabereye igitaramo

Ku rundi ruhande Young Grace yatangaje ko icyo yari agendereye yakigezeho n’ubwo imvura yaguye ikaba nyinshi igitaramo ntikigende nk’uko cyari kugenda itaguye.

Aganira na Imirasire yagize ati “Igitaramo cyari kitabiriwe ugereranyije gusa nkigera ku rubyiniro naririmbye zimwe mu ndirimbo ziri kuri Alubumu yanjye imvura itangira kugwa”.

Umuraperikazi Young Grace yavuze ko n’ubwo byamubabaje nta kundi yari kubigenza kuko ntawizera ikirere gusa avuga ko yishimiye abafana b’umuziki we bari bagiye kumushyigikira.

Yashimiye kandi abantu bose bagize uruhare kugira ngo agere ku rwego ari ho ubu. Abo yashimiye harimo ababyeyi be bari bitabiriye icyo gitaramo bari kumwe na bamwe mu bo mu muryango we yanashimiye kandi abakunda umuziki we, itangazamakuru n’abandi bose bamufashije mu buhanzi bwe.

Bamwe mu bitabiriye igitaramo banenze imitegurire yacyo bavuga ko batari bakwiye gutegura ko igitaramo kibera mu busitani kandi aho cyabereye hari ibyumba (Salles) byagenewe kuberamo ibirori.

Hakizimana Ibrahim umwe muri abo bari bitabiriye icyo gitaramo yagize ati “Ibyishimo twari twaje gushaka twabibuze nta bwo byari bikwiye ko umuntu ategura igitaramo hanze azi ko ikirere gihinduka. Ikindi ubwitabire nta bwo bwari bushimishije abahanzi bakwiye kujya bategura ibitaramo byabo neza kuko mu gihe ugiye mu birori ugamije kwishima ugataha utishimye uba wataye igihe”.

Abandi bahanzi baririmbye muri icyo gitaramo barimo Marina na Bull Dog gusa abo mu karere ka Rubavu bari baramamajwe ntibabashije kuririmba byanatumye babyijujutira babifata nk’akajagari mu gutegura igitaramo.

Uwinjiraga mu gitaramo cya Young Grace yahabwaga icupa ry’umutobe (Jus) ririho ifoto ye. Young Grace azwi ku ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Ataha he”, “Sweet poupou”, “Like a boy”, “Bingo”, “Habayeho” n’izindi.

Emmanuel Habiyakare

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

uwimana Olivier - 6/12/2017 saa 18:27

Reka nkwisabire mushiki wacu,nubwo ndikure yu rwagasabo Ariko umunsi kuwundi dukurikira ibibera wacu ufite akazoza nibyukora nibizima Ariko reka kubwira abanyarwanda indimi nawe utazi mugitaramo cyane haraho wavuzengo (obligado :waba uzicyo bisobanura ese Niba unabizi wumva mubitabiriye igitaramo cyane bizi bangahe?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X