Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

CECAFA:Abakinnyi b’amavubi batsinzwe na Harambe Stars sibo bari bubanzemo bakina na Zanzibar

Nyuma yo gutsindwa na Harambe Stars abakinnyi batuzuye bitewe n’ikarita itukura yahawe amavubi,kuri ubu abakinnyi bari babanjemo sibo umutoza aribukinishe ahubwo basimbujwe abatarakinnye.

Umutoza w’Amavubi, Antoine Hey yahinduye umuvuno mu mikino ya CECAFA Senior Challenge Cup, aho mu mukino wa kabiri aza gukinamo na Zanzibar nta mukinnyi n’umwe aza kongera kubanza mu kibuga mu babanjemo mu wo batsinzwemo na Kenya.

Ku cyumweru tariki ya 3 Ukuboza ni bwo hatangiraga imikino ya CECAFA, aho Amavubi y’u Rwanda yatangiye acakirana na Harambe Stars ya Kenya, umukino utarahiriye abanyarwanda na gato, dore ko bawutsinzwemo ibitego 2-0, bakabonamo n’ikarita y’umutuku yahawe Kayumba Soter usanzwe akinira AS Kigali.

Nyuma y’uwo mukino, Umutoza Antoine Hey yahise afata icyemezo cyo kutagira n’umwe abanzamo mu bakinnyi 11 babanjemo muri uwo mukino wa mbere nk’uko yabitangaje kuri uyu wa mbere nyuma y’imyitozo ya nyuma itegura umukino wa kabiri wa CECAFA Amavubi akinamo na Zanzibar.

Umutoza Hey yagize ati “Ku mukino wa Zanzibar twafashe gahunda yo guha amahirwe n’abandi bakinnyi batari bakinnye umukino wa mbere, aho tuza kubanzamo ikipe nshyashya yose, kuko ndi gushaka kugerageza ubundi buryo bwinshi.”

Uyu mutoza w’Umudage akomeza atangaza ko uku guhindura ikipe 100% bigamije guha amahirwe abakinnyi bose b’Amavubi, dore ko arimo kubategurira imikino ya CHAN 2018 izabera muri Morocco mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ukurikije umuvuno mushya w’Umutoza Antoine Hey, Amavubi akina na Zanzibar araba ari:

Kimenyi Yves,
Omborenga Fitina’
Emmanuel Imanishimwe,
Rugwiro Herve,
Mbogo Ally,
Niyonzima Olivier ‘Sefu’,
Niyonzima Ally,
Nshimiyimana Amran,
Hakizimana Muhadjiri,
Nshuti Innocent,
Sekamana Maxime

Abaikinnyi bari babanjemo mu mukino Kenya yatsinzemo u Rwanda ibitego 2-0 ni: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Manzi Thierry(17), Usengimana Faustin(15), Kayumba Soter(22). Eric Iradukunda(14), Eric Rutanga(20), Mukunzi Yannick(6), Bizimana Djihad(4), Biramahire Abedy(7), Mico Justin(12), na Manishimwe Djabel(2)

Umukino w’u Rwanda na Zanzibar uteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 5 Ukuboza guhera saa saba z’amanywa ku isaha ya Mackakos, ni ukuvuga saa munani (2:00pm) ku isaha y’i Kigali.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ngendahimana Vedaste - 7/12/2017 saa 12:34

Ese Amavu Arabura Umutoza Cg Nabakinnyi. Badashoboboye Sibyumva Ferwafa Ifite Akazi Katoroshye .
Kanda hano umusubize

dr jay - 5/12/2017 saa 06:39

uyu munsi amavubi aratsinda Zanzibar ntagushidikanya
Kanda hano umusubize

Paul - 5/12/2017 saa 05:50

Ubwo bamwaye none bashyizemo APR gusa ubuse iyo bareka amarangamutima agiye kutwichira abakini bakavanga ikipe yatsinzwe nakenya twarigutsindwa ?ubuse hagati ashyize mwiki hatarimo jihadi cg yanike uzigutwana imrani ugasiga BUTERA? Nzaba mbarirwa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X