Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Imyiteguro y’irushanwa rya CHAN ngo niyo ntandaro yo kutabona inota na rimwe ku mavubi

Irushanwa rya CHAN rirabura igihe gito ngo ritangire.Ariko mbere yaryo habanje irushanwa rya CECAFA u Rwanda rwagize amahirwe yo kuryitabira.

Muri uku kuryitabira rero Amavubi ntarabona inota na rimwe mu mikino ibiri amaze gukina.Umutoza avuga ko intandaro yo gutsindwa ari uko arimo kwitegura CHAN

Umutoza w’Amavubi ntiyicuza gutsindwa na Zanzibar ibitego 3-1 muri CECAFA kuko igitumye ari muri iryo rushanwa ni ukwiga no gusuzuma abakinnyi azakinisha mu mikino ya CHAN 2018.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino Amavubi y’u Rwanda yari amaze gutsindwa ibitego 3-1 na Zanzibar mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A barimo, uyu ukaba ari n’uwa kabiri ikipe y’u Rwanda itsinzwe muri iryo rushanwa, dore ko yari yatangiye itsindwa na Kenya ibitego 2-0.

Nyuma y’umukino, Umutoza Antoine Hey yagize ati “Wari umunsi ugoye kuri twe, twari twatsinzwe igitego tugerageza kugishaka natwe ngo twishyure kandi tubigeraho, nyuma y’iminota mike dutsindwa ikindi, ariko mu by’ukuri byari bigoye kubyirinda.”

“Iri ni igeragezwa ryiza ku bakinnyi bacu kandi ni isomo ryiza babonye dore ko benshi ari n’umukino wabo wa mbere ku rwego mpuzamahanga, abandi ni abari barimo kuva mu mvune, ariko nyuma ya byose byari byiza kubabona, byari byiza kubona uburyo bitanze, kandi ni cyo gitumye turi aha.”

Yakomeje asa n’ugaragaza ko aticuza kuba yatsinzwe ku buryo wanibaza ko Umutoza Antoine Hey yagiye muri CECAFA ntacyo kuba yatwara igikombe bimubwiye, ahubwo ari nk’irushanwa ryo kugerageza abakinnyi, dore ko intumbero ari CHAN 2018.

Ati “Turi aha ngo twige uburyo twazabona abakinnyi bacu biteguye neza gukina CHAN, kureba uburyo bwose dufite bwo gukoresha, kandi uyu munsi byaduhaye ishusho ya bamwe mu bakinnyi dushobora kurambirizaho n’abandi dushobora kuba dukeneye gake cyane.”

"Birumvikana si byiza gutsindwa,.. ariko kuri njye icy’ingenzi ni uguha amahirwe yo kwiga abakinnyi banjye bakiri bato, ni cyo cy’ingezi kurusha gushaka umusaruro mwiza.

Byaba bimaze iki se nkinishije abakinnyi banjye 11 bahoraho bakananirwa cyangwa bakavunika twarangiza tukazaviramo mu matsinda mu gikombe cya Afurika?"

Amavubi atarabona inota na rimwe kugeza ubu ni aya nyuma mu itsinda A aherereyemo, riyobowe na Kenya ifite amanota 4 kugeza ubu, Zanzibar ikaza ku mwanya wa 2 n’amanota 3, mu gihe Libya ifite amanota 2, Tanzania ikagira inota 1.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jimmy - 6/12/2017 saa 20:24

arabeshya , ahubwo byamunaniye; nibamwirukane Bazane ushoboye. ubwose nutwo dukipe twuburofa mbona Chan yyishobora ate?? nimumbwire name rwose? njyew ndbona abobanyamaha arukuz kutubeshya gsa kdi twe twishoboreye. nibahere kubarongoye ferwaf bbirukane kugeza kumutoz Antoine bazane amaraso mashya ysbanyarwanda gsa. ahari Amavubi yazamuka da. Atari uko muzamara nimyaka 1000 Amavubi ataho aragera.
Kanda hano umusubize

Gahinda - 6/12/2017 saa 09:18

URURIMI NTIRUBURA ICYO RUVUGA KOKO ! UWO MUTOZA WA NYAMABUMBA NGO BIRIRWA BIRUKA MUBIHUGU BAGIYE MUMYITOZO GUSA NGO GUTSINDA NTABYO BAKENEYE ? MWERURE IKIPE IBE IYA NZAMWITA NUMURYANGOWE MUREKE KUYITA IKIPE YIGIHUGU MURAGISEBYA. CYANE !!!!!!
Kanda hano umusubize

Rutinywa - 8/12/2017 saa 08:47

Erega kugirango amavubi yacu azatsinde ntibyoroshye, mwibuke amavubi ya Ratomir cg. Constantine!! naho se ba sportifs abatoza b'imfashanyo tutihembera bazakina kutwigiraho Gusa mubona batugeza he ? turababaye Gusa. Harya Ubu ku rutonde rwa FIFA turi aba kangahe? umusaruro nuwo nyine !!! nibyo ashoboye ntawamugaya ahubwo wagaya uwamuzanye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X