Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hirwa Honorine’Igisabo’yahigitse Miss Mutesi Jolly ku rutonde rw’abakunzwe cyane kuri Social Media

Miss Hirwa Honorine bakunze kwita Igisabo,aherutse kuva muri Phillipine aho yari yitabiriye irushanwa rya Miss Earth.Uyu mukobwa nyuma y’iminsi itari myinshi agarutse yagize andi mahirwe yo kwegukana ikamba rya nyampinga ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga ahigitse Miss Mutesi Jolly.


Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka Miss Igisabo yaraye ahawe ikamba rya Nyampinga ukunzwe mu gukoresha imbuga nkoranyambaga (Miss Social Media).

Smart Service Awards iheruka guhemba ibigo ndetse n’ abantu bindashyikirwa taliki ya 25 Ugushyingo 2017, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri baraye batanze ibihembo by’amashimwe kubo bafatanyije ndetse batanga n’ibikombe ku bantu batabashije kuboneka ku munsi baherukiraho gutanga ibihembo.

Miss Igisabo wari muri Tanzania aho yitabiriye ibikorwa n’inama zinyuranye zihuza urubyiruko rwo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba yagarutse mu Rwanda ku cyumweru bahita bamubwira ko agomba kuzaza agahabwa ikamba rye.

Amaze kwambikwa iri kamba nka Nyampinga ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga yaganiriye n’itangazamakuru avuga uko abyakiriye.

Avuga mbere atari azi iby’ibi bihembo nyuma baza kubimusobanurira arabishima atangira no kubwira abantu ngo bamutore.

Miss Hirwa Honorine yarushije abandi barimo Miss Kalimpinya, Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Shimwa Guelda nabo bari bashyizwe kuri urwo rutonde.

Inama avuyemo muri Tanzania ngo yigaga ku musanzu w’urubyiruko mu kubaka iterambere ry’ibihugu.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Emmanuel Rugina - 8/12/2017 saa 01:57

Aliko ayo mafranga apfushwa ubusa muli ngo ni ba Nyampinga mwagiye muyafashisha abaturage bibera mu misozi bakarwanya inzara NZARAMBA iyogoje u Rwanda? Umunyarwandakazi wese ni mwiza iyo akunda igihugu cye, n'imico ya Kinyarwanda, akabyalira u Rwanda, akaruhekera kandi akarurerera.
Kanda hano umusubize

Haruna - 8/12/2017 saa 14:01

Aba baturage ntacyo batubwiye ahubwo nta numuntu ukeneye kubabona batazatwicira isura yigihugu sengapuru yafrica.Niba arabakene nuko batazi kwihesha agaciro no kwigira.Bishakamo ibisubizo.Intore ntiganya.
Kanda hano umusubize

Kibwa - 6/12/2017 saa 15:09

Aba bamisi tugira buri munsi bahora biyongera umunsi nijoro bihatse iki?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X